Top News

Rubyiruko,abantu bashobora kugushoramo imari bitewe n’indangagaciro nziza bakubonamo : Minisitiri w’urubyiruko Mbabazi (Amafoto na Video)

November-14
08:00 AM 2017

Abantu benshi bitewe nuko bakubona bashobora kukugirira icyizere bakaba banakubitsa ibyabo ntarwicyekwe bakugirira kuko baba bagufitiye icyizere. Ibi Minisitiri w’urubyiruko yabitangaje ubwo yatangizaga icyumweru mpuzamahanga cyahariwe ku kuganiro umuco wo guhanga imirimo n’udushya cyane cyane k’urubyiruko Global Entrepreneurship Week kuva taliki ya 13 kugeza taliki ya 19 I Kigali.

Mu kiganiro mbwirwaruhame minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi yagarutse ku ndangagaciro nkur’ubyiruko rwakabaye rufite agira ati:” indangagaciro n’ubumuntu abantu bakubonana, indangagaciro zawe nziza zituma abantu bakwizera bigatuma baba abafatanyabikorwa bawe, iki cyizere gishobora gutakara bitewe gusa n’imyitawariwe werekanye gusa, rero nka barwiyemezamirimo rero ubumuntu ndetse n’indangagaciro nziza zatuma ugera aheza udashobora gutekereza nawe, rimwe na rimwe abantu bashobora gushora imari yabo kuri wowe bitewe n’indangagaciro nziza bakubonana kuko baba batekerezako amafaranga yabo azabagarukira.”

Akomeza avugako abantu bazaturuka hirya no hino nibaramuka babizeyeho indangagaciro nziza bafite nka barwiyemezamirimo kuko bazaba batekerezako amafaranga yabo azabagarukira ntakabuza ndetse nk’urugero kandi hari ibihugu bicuruza ntibigere bakinga inzugi kuko baba bizeye abantu babana nabo ko badashobora kubiba cyangwa ngo bangize ibyabo.

Indangagaciro ni ikintu umuntu abona ko gikwiye gushimwa kandi giha ubuzima bwe umurongo uboneye. Ni igitekerezo kiba nk’itegeko mu mibanire y’abantu, kigaha imyitwarire yabo amategeko ngenderwaho mu muryango. Iki gisobanuro gitangwa ku rwego rw’Isi, na ho mu Rwanda nk’uko byagaragajwe n’ Inteko Nyarwanda y’ Ururimi n’ Umuco, indangagaciro ni ibimenyetso ngiro, imyifatire myiza igaragaza cyangwa se iranga abantu batuye igihugu iki n’iki. Indangagaciro zifatwa kandi nk’ibikorwa ndangamuco.

Irebere amafoto

Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi ahanura urubyiruko

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza