Top News

Queen Kalimpinya arajwe ishinga no gushaka igisubizo ku rubyiruko ruterwa inda imburagihe

October-16
17:22 PM 2017

Igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017 Queen Kalimpinya niwe washinze club yitwa Bambe umuryango utegamiye kuri leta wigisha urubyiruko uburenganzira ku buzima bw’imyororokere. Uyu muryango watangiye mu kwezi kwa Nzeli utangirira mu karere ka Nyarugenge na Nyamata.

Miss Kalimpinya aganira n’ikinyamakuru womenToday’s yagize ati “umuryango Bambe nawutekereje kuva kera nkiri muto cyane igihe nigaga mu mashuri abanza igihe mugenzi wanjye w’inshuti yanjye twiganaga yapfushije nyina abyara umwana wa cumi,akisanga ariwe ugomba kwita kuri barumuna be icyenda. Ikindi ni umubare munini w’abana bava mu ishuri batwaye inda imbura gihe, ibi byose byatumye numva ngomba gushakisha igisubizo kirambye cy’ibyo bibazo”.

Misss Kalimpinya yigisha urubyiruko rwo mumashuri yisumbuye akoresheje inararibonye ku buzima bw’imyororokere, abadogiteri ndetse akazana abana b’abakobwa babyaye imburagihe bagatanga ubuhamya kubyababayeho.

Miss Kalimpinya abajijwe agashya k’umuryango we yagize ati “Njye mpura n’abanyeshuri kabiri mu cyumweru nyuma nkakoresha inama kugira ngo menye ko ibyo twigiye hamwe hari icyo byabamariye”.

Umuryango bambe ufite intego kw’ikubitiro yo guhita ugera nibura mu ishuri rimwe muri buri ntara zose z’u Rwanda. Ariko uko umuryango uzajya ugenda ukura uzagera mu mashuri menshi ashoboka mu gihugu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza