Top News

Perezida Kagame yongeye gushishikariza urubyiruko kujya muri Politiki

June-24
17:36 PM 2017

Umukuru w’Igihugu ubwo yagezaga candidature ye kuri komisiyo y’igihugu y’amatora kuri uyu wa kane hari saa sita n’igice zuzuye, yongeye gusaba urubyiruko gutinyuka rukajya muri politiki n’abatayikunda ababwira ko bagomba kumenya ko ntacyo wakora na kimwe kitazamo politike.

Yakomeje agira ati politiki izahora mu buzima bwawe. Ibyiza ni uko wayijyamo mbere y’uko iza mu buzima bwawe, ukagira icyo ukora […] Muhitemo uburyo bwo kugira uruhare muri politiki y’igihugu. Icyo mvuga ni ukugira ubwo buryo, mukagira icyo mukora.”

Ubwo yageraga ku kicaro cy’iyi komisiyo yakiriwe n’imbaga y’abarwanashyaka ba FPR Inkotanyi yari yaje kumwereka ko imushyigikiye. Aho muri kongere iherutse ya FPR Inkotanyi ari na yo yemerejwemo Perezida Kagame nk’umukandida nyuma y’amatora y’abari bayigize bagera ku 1930, nabwo ikijyanye no gushishikariza urubyiruko kujya muri politiki yari yagikomojeho, icyo gihe umukuru w’Igihugu yakigarutseho avuga ko abafite imyaka 38 cyangwa 41 bashobora kuyobora.

Ati “Murabizi ubwo twafataga igihugu mu 1994, cyari cyabuze hafi buri kimwe, tugatangira kugisana; hari abantu bari bakivuka cyangwa se abandi bari bakiri bato. Reka tuvuge ku bari bafite imyaka 10 mu 1994, murabyumva ko nyuma y’imyaka 23 bafite 33, abari bafite 15 ubwo ni 38, abari bafite 18 ubwo ni abagore n’abagabo b’imyaka 41 y’amavuko. Aba 38, aba 41 cyangwa se aba 33 ariko ibyo sinifuza ko byahita biba ariko aba 38 na 41 no kuzamura ndatekereza ko mushobora kuba Perezida.”

Prof Kalisa Mbanda uyobora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora niwe wakiriye kandidatire ya Perezida Kagame n’ibyangombwa biyiherekeza. Nta na kimwe cyabuzemo nkuko hari abandi bakandida byagiye bigenda bityo bagasabwa kujya kubishaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame nubwo bitazashoboka ko agera ku rugo ku rundi yasezeranyije abaturage kuzagerageza kubageraho aho bazaba bari hose mu gihugu mu bihe byo kwiyamamaza,
Ati “Icyo nagusezeranya ni uko abenshi tuzabageraho cyangwa bose tuzabageraho. Wenda ntituzagera muri buri rugo rwa buri munyarwanda ariko buri karere ahenshi tuzahagera. Icyo ntabwo ari ikibazo kinini.”
Bamwe mu bifuza kuba abakandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu, bakunze kwinubira ko igihe cyo kwiyamamaza cyagenwe ari gito ariko Perezida Kagame yagize ati “Igihe ntabwo nibwira ko ari gito.”

Ingengabihe y’amatora iteganya ko gutangaza kandidatire zemejwe by’agateganyo bizakorwa ku wa Mbere tariki ya 27 Kamena 2017 mu gihe lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe yo ari ku wa 07 Nyakanga 2017.

Ibikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe kuva ku wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017 kugera ku wa 03 Kanama 2017, umunsi umwe mbere y’uko amatora nyir’izina aba ku bari mu Rwanda mu gihe ari wo munsi ababa mu mahanga bazatoraho.
Kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Kagame yageze ku Kimihurura ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ari kumwe n’umukobwa we Ange Kagame, yakirwa na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi komisiyo, Charles Munyaneza.

Nyuma yo gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame yashimangiye ko igihe cyagenwe cyo kwiyamamaza gihagije ndetse ko azagerageza kugera ku banyarwanda hafi ya bose.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza