Top News

Perezida Kagame yatanze ubutumwa buhumuriza abacitse ku icumu #Kwibuka23

April-07
07:39 AM 2017

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Mata ,mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku banyarwanda aho yahumurije abacitse ku icumu, ababwira ko babuze abavandimwe babo, ababyeyi, inshuti n’imiryango ariko ko bagifite igihugu nk’umuryango ukomeye

Perezida yagize ati Abacitse ku icumu ntabwo ari bonyine.batakaje umuryango ariko ntibatakaje igihugu.Igihugu cy’u Rwanda ni umuryango w’abacitse ku icumu .Ni umuryango w’abanyarwanda.

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kubaho ubuzima bwabo ndetse ko ibyabaye bitazasubira ukundi dore ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na mbere ya 1994 ariko ko hari abantu benshi bajya babyirengagiza.

Umukuru w’Igihugu yabishimangiye agira ati “Abantu bahigwaga nabatarahigwaga ntibizongera ukundi. Abanyarwanda bose babareye u Rwanda.Nta giciro wabona cyakwishyurwa imibiri yabahitanwe na Jenoside. U Rwanda rukeneye ukuri ntabwo ari amafaranga. Abanyarwanda dukwiye kubaho .Dukwiye kubaho ubuzima bwiza tubona budukwiriye.

Perezida Kagame kandi yavuze ko kwibuka ari ngombwa ndetse ko Intego nuko. bitazasubira haba mu Rwanda n’ahandi aho ari hose ku Isi. Ntibizongere ukundi.

Perezida yashimiye urubyiruko rwaririmbye indirimbo n’amagambo arimo ubutumwa butuma umuntu yibaza ati Twarinze tugera aha gute?


Perezida Paul Kagame ari kumwe na Moussa Faki Mahamat, uyobora Komisiyo ya AU bacanye urumuri rw’icyizere rutangiza Kwibuka23

Amafoto: Village Urugwiro

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza