Top News

Perezida Kagame yatangiye umwaka wa 2018 asaba urubyiruko kurinda ibyagezweho (VIDEO)

January-01
02:39 AM 2018

Umukuru w’igihugu Paul Kagame yatangaje ko gihugu cyageze kuri byinshi mu mwaka wa 2017, birimo imibereho myiza, asaba ubufatanye mu gukomeza iterambere ariko by’umwihariko urubyiruko rukibanda ku ntego yo kubaka no kurinda ibyakozwe.

Mu ijambo ritangiza umwaka wa 2018 perezida Kagame yageneye abanyarwanda, yashimiye byinshi byakozwe neza ariko asaba ko habaho gukorera hamwe mu bikorwa byubaka igihugu.
Yagarutse ku bashaka gusenya ibyagezweho avuga ko bahoraho ariko ari ngombwa ko batabona aho bamenera.

Ati “byararagaragaye ko abanyarwanda dufatanyije ibyo twifuza byose twagiye tubigeraho. Igisigaye ni ukubikomeza ngo bihoreho ubuziraharezo. Abanyarwanda twese, abategarugori, abagabo cyane cyane mwese urubyiruko rw’u Rwanda iyo ntego nkuru yo kubaka no kurinda ibyo byose iratureba twese. Buri umwe akwiriye kugira uruhare rwe. “

Perezida Kagame yongeyeho ko uyu mwaka ukwiriye kuba intambwe ndende muri urwo rugendo rw’ubumwe, amajyambere n’umutekano birambye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza