Top News

Perezida Kagame yandikiwe ibaruwa itangaje mu bwoko bw’umuvugo

September-05
06:50 AM 2016

Umuhanzi w’umunyarwanda Nzeyimana Hakim ukoresha izina ry’ubuhanzi Akeem Marvin yafashe umwanya maze ahimbira Perezida wa Repubulika Paul Kagame umuvugo ukubiyemo inyigisho ,inkuru ndetse n’ibisingizo bitandukanye ku iterambere ry’igihugu n’abanyarwanda mu rusange babikesha Perezida Paul Kagame.

Aganira na Yeejo.rw Akeem Marvin ati uyu muvugo nawanditse ngirango mvuge kw’ishema nterwa naho igihugu cyanjye ari cyo u Rwanda kigeze ubu, kuko abanyarwanda twageze habi hatagira ahandi munsi yaho, aho twavuye Ni kure hatagira Uko hasa.


Umuhanzi Akeem Marvin wandikiye ibaruwa Perezida Kagame

Muri uyu muvugo Ibaruwa kuri Nyakubahwa Perezida Kagame yakomeje agira ati aho tugeze ubu ,agaciro dufite, Ubumwe n’ubwiyunge, Demokarasi, n’ishema ryo kwitwa Nd’Umunyarwanda ni uko hari Uwo tubikesha, uwo ntawundi ni Nyakubahwa Paul Kagame Umwalimu uhora Umpa inyigisho,intumbero n’ibyo akorera Urwatubyaye.

Marvin akomeza asigura ko Perezida wa Repubulika akwiye impano y’umuvugo ko ari intore y’ingirakamaro ati ni muri Urwo rwego namwandikiye Iyi baruwa mushimira aho yadukuye,aho agejeje igihugu cyatubyaye n’aho ateganya kugeza uRwanda. Imana imube hafi iteka Kuko ni intore y’ingenzi.

Marvin yakomeje avuga ko amashusho y’umuvugo we azagera hanze mu minsi ya vuba .

Kanda hano wiyumvire uyu muvugo

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza