Top News

Perezida Kagame: Guteza imbere umugore ni uguteza imbere u Rwanda

April-22
14:56 PM 2017

Ubwo yagezaga ijambo ku bagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango FRP Inkotanyi bitabiriye Inama nkuru ya gatatu yabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatandatu, Perezida kagame yavuze ko guteza imbere umugore atari impuhwe ahubwo ari inshingano za buri wese, cyane ko ‘guteza imbere umugore ni uguteza imbere u Rwanda’.


President Kagame/ Photo Village urugwiro

Perezida Kagame kandi yavuze ko intego ya RPF Inkotanyi ari uguhindura ubuzima bw’Abanyarwanda bose ntawe usigaye.

Avuga ku ihohoterwa rikorerwa Perezida Kagame yavuze umuco wo kubwira abana b’abakobwa ko bazahura n’ibibazo nibamara gushaka ko ugomba gucika burundi kuko ntawakwihanganira guhohoterwa.

Yagize atii “Hari ababwira abakobwa bagiye gushyingirwa ngo bazihanganire abagabo babakubita. Ibyo sibyo. Umuco wo kubwira abakobwa bagiye gushaka ko bagiye guhura n’ibibazo kandi ko bagomba kubyemera ukwiye gucika. Nta munyarwandakazi ukwiye kwihanganira gukubitwa.Ikibi tugomba kukirwanya twese duhereye mu miryango.”

Perezida Kagame kandi yanasimangiye ubucuruzi b’abantu bwiganzamo gucuru abari n’abategarugori bikwiye gucika bikanarwanywa burundu avuga ko Abanyarwanda batagomba kurebera abana b’igihugu bajya gucuruzwa hanze.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza