Top News

Oda paccy na Social Mula batanze inama ku rubyiruko mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa (Amafoto na Video)

October-19
17:04 PM 2017

Ni ibirori byari byateguwe na AHF Rwanda ku gicamunsi cyo kuwa 18 ukwakira 2017 mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa wabaye taliki ya 11 z’uku kwezi ku rwego rw’isi.

Ni muri urwo rwego abahanzi nka Oda Paccy na Social Mula bari batumiwe gutaramira no kugira inama aba bana nka bamwe mu bahanzi b’ urubyiruko bamaze kuba ubukombe hano mu Rwanda.

Paccy uherutse kuzana agashya mu mafoto ubwo yifotozaga yikinzeho ikoma yaje kuririmba nyuma aza gutanga ubutumwa agira ati " rubyiruko ni byiza ko twirinda ibishuko bituganisha mu busambanyi kuko byatuviramo kwandura SIDA cyangwa ugasanga abana b’abakobwa bakurijemo inda zitifuzwaga. Ni byiza rero kubyirinda kugirango tube tuvamo abapapa ndetse n’abamama babereye igihugu."

Kuri Social Mula nawe ntiyari kuripfana kuko yaje gutanga ubutumwa mu gihe yari arimo kuririmba agira ati" muramutse mwirinze ingeso mbi nk’ibiyobyabwenge, mukagendera mu nzira nziza zishoboka mwirinda ubusambanyi, nta kabuza twazagira igihugu cy’iza gifite abantu barangwa n’uburere ndetse n’ubuzima kandi buri wese ageraheze abigire ibye".

Uretse aba bahanzi kandi uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti" Twubake u Rwanda Twifuza Twubaka uburere bw’abana mu miryango wari witabiriwe n’abashyitsi bakomeye nka Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mujyi wa Kigali, Umuyobozi wa AHF Rwanda ,Igisonga cya gatatucya Miss Rwanda Kalimpinya Queen, uhagarariye Migeprof ndetse n’uhagarariye inama y’igihugu y’abagore.

Muri ibi bihe rero isi yose iha kandi ikanazirikana agaciro k’umwana w’umukobwa, ibirori byabereye mu rwunge rw’amashuri rwa Kagugu mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali aho abanyeshuri bakiri bato ( amashuri abanza n’ikiciro rusange) bahabwaga inama ndetse n’inyigisho zigiye zitandukanye k’ubuzima bw’ imyororokere ahanini barwanya inda zitateguwe ku bana b’abakobwa bakiri bato ndetse no kurwanya agakoko gatera SIDA.

Amafoto


Oda Paccy yasusurukije abanyeshuli baranezerwa


Social Mula yatumye abana yatunguwe n’abana babyina indirimbo ze



Irebere Video ya Paccy asusurutsa abanyeshuli

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza