Top News

Nzatuza aruko mpuye n’ umubyeyi Jeannette Kagame mushimire- Umuhanzikazi Kaneza

September-09
17:15 PM 2016

Umuhanzikazi Kaneza Debora asashyirwa aruko ashimiye Madamu Jeannette Kagame wakuyeho abagore inkoni za buri gihe,akarwanya ihohoterwa akimakaza ubwuzuzanye,ubwubahane mu muryango nyarwanda.


Umuhanzikazi Kaneza Debora

Yagize ati:” Si ndi mukuru cyane ariko sin di na muto utubuka uko umugore yimwe agaciro ,agasuzugurwa rimwe na rimwe agafatwa nk’aho ari nyirabayazana w’ibyago ,n’ibibazo byabayeho n’ibizabaho. Noneho byagera mu banyamadini nabihaye Imana bikaba ibindi. Umugore aragenda aracupira , aracecekeshwa ,arahohoterwa, agakubitwa ukagira ngo kuba umugore ni ikosa.

KANEZA Debora asanga Jeannette Kagame n’Umuryango we ari umugisha ariko akaba n’umuyoboro Imana yakoresheje ngo igarurire agaciro abagore bose atibagiwe n’abana b’abakobwa.

Uyu Umuhanzikazi uririmaba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ngo ahora ashimira Imana akorera ko yahaye abanyarwandakazi umubyeyi ubitaho kandi agaharanira ko agaciro kabo kakwitabwaho mu nzego zose.

Ku ruhande rwe ngo arakomeje ubuhanzi bwe dore aherutse gushira ahagaragara album ye ya mbere y’amajwi n’amashusho yise ngo turi mu mbabazi z’Imana.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza