Top News

Nyuma y’ubusuwisi , umunyarwanda Muhire yatumiwe na Leta ya Lituwaniya mu kugaragaza aho ikoranabuhanga ry’u Rwanda rigeze

May-24
12:54 PM 2017

Muhire Louis Antoine, Rwiyemezamirimo wa Sosiyete Market Merger Ltd ifite urubuga mergims.com rugurishirizwaho indirimbo, ibitabo, amashusho n’amatike ,yatanze ikiganiro kuri uyu wa gatatu taliki ya 24 Gicurasi mu mujyi wa Vilnius muri Lituwaniya .

Umunyarwanda Muhire yatumiwe na leta ya Lituaniya mu nama mpuzamahanga ihuza ibigo bitandukanye byifashisha ikoranabuhanga mu kwishyuza no guhererekanya amafaranga hifashishijwe internet.

Aganira n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw ,Muhire yatangaje ko ari ishema ko u Rwanda rwatumiwe muri iyi nama kubera iterambere rukomeje kugaragaza mu ihererekanya mafaranga ryo kuri internet. Yagize ati u Rwanda rukomeje kwigaragaza mukwerekana ko ikoranabuhanga rikoreshwa muguteza imbere igihugu n’abaturajye, cyane cyane mu bijyanye no guherekanya amafaranga (Fintech). kuba rero aritwe batumiye, atari Kenya cyangwa South Africa ni ishema rikomeye.

Iyi nama kandi Muhire yiteze ko ahakura abafatanyabikorwa ndetse n’impuguke zishobora kongera ireme ry’udushya tw’urubuga rwa mergims.com . Yagize ati
Twaje rero gukora ubufatanye n’amasosiyete yabo y’ikoranabuhanga ari gushakisha amasoko ahari iterambere, mu gihe isosiyete yanjye mergims.com irigushakisha abakozi bo ku rwego rwo hejuru mu by’ikoranabuhanga (Programmeurs) baza kudufasha kwihutisha ishyirwa mu bikorwa by’udushya dushaka kuzana mu Rwanda.


Muhire L.Antoine atanga ikiganiro

Ibi biganiro byibanda kuri “FinTech Development in Africa” byatanzwe n’inzobere ziturutse mu bigo birimo Mastercard, Bank ya Lituwaniya,Bank ya Zambia ,Komisiyo y’uburayi ndetse na Muhire wari uhagarariye sosiyete akuriye ya Mergims.com

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa Financial IT cyashyize urubuga Mergims.com ku mwanya wa kane muri sosiyete 70 z’ikoranabuhanga zitanga icyizere mu mwaka wa 2016/2017.

Ku wa 18 Gicurasi , Muhire L.Antoine yari yitabiriye indi nama ya “Richmond Financial Industry Forum”, yabereye mu Mujyi wa Interlaken mu Busuwisi.

Amafoto

Muhire yatanze ikiganiro kuri radio y’igihugu ya Lituwaniya avuga ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda


Studio za Televiziyo y’igihugu naho Muhire yatanzeyo ikiganiro

Share

Ibitekerezo (1)

  1. eric 24 Gicurasi, 22:45

    Congs muhire aho kukugira Rwanda unity commissioner bari kukugira Minister of ICT kuko ndabona uruhagarari neza rwose komerezaho ibyiza biri imbere

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza