Top News

Nyirabarame Epiphanie uzwi mu kwiruka ni muntu ki ?

October-03
15:49 PM 2017

Nyirabarame Epiphanie ni umugore uzwi cyane mu Rwanda ndetse no hanze kubera kwegukana ibikombe mu marushanwa y’imikino ngorororamubiri aho yiruka ahantu harehare, akaba yariteje imbere kubera umwuga we wo kwiruka.

Nyirabarame yavutse tariki ya 15 Ukuboza 1981 avukira mu Karere ka Nyaruguru akaba yararangije kwiga amashuri abanza gusa ariko akirangiza amashuri abanza mu 1995 Nyirabarame nibwo yatangiye umwuga we wo kwiruka kugeza aho mu 1998 ikipe y’igihugu yaje kumwinjiza mu bakinnyi bayo.

Kubera kwitwara neza kw’uyu mukinnyi mu masiganwa yabereye I Roma muri 2012, byaje gutuma agaragara muri filimi documentaire yakozwe n’abanyamerika yitwa “The Spirit of the Marathon II”.

Mu mwaka 2013 tariki ya 10 Ugushyingo, nibwo Nyirabarame yashyingiwe. Nkuko tubikesha wikipedia mu mwaka wa 2009,Nyirabarame yabashije kwegukana umwanya wa 26 mwirushanwa mpuzamahanga ryabereye mubudage.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza