Top News

Nyakubahwa Paul Kagame yavuze akari k’umutima ashima buri wese watumye atsinda amatora yo gukomeza kuba Perezida w’u Rwanda

August-05
02:20 AM 2017

Mu itora rya Perezida wa Repubulika habaruwe amajwi y’ibanze angana na 80% aho umukandida wa FPR Inkotanyi yatsinze ndetse yanikira abo bahanganye ku buryo bugaragara .
Mu majwi y’abanyarwanda 5.498.414 yabaruwe, Nyakubawa Paul Kagame yagize 98.66%, Mpayimana Philippe yagize 0.72% naho Habineza Frank agira 0.45%.
Hamaze gutangazwa iyi mibare, perezida wa Komisiyo y’amatora Prof Kalisa Mbanda yahise avuga ati “Twavuga ko afite [Paul Kagame] amahirwe yo kuzakomeza kuba uwa mbere akaba azatsindira uyu mwanya wa Perezida wa Repubulika muri manda itaha. Ibyo rero tukaba tuzabihamya ejo.”

Nyakubahwa Paul Kagame yahise atangariza abanyarwanda n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi. Yavuze akari k’umutima ashima buri wese agira ati Ubu tugiye gukomeza akazi, duharanira kuba abanyarwanda beza kurushaho.Iki gikorwa kirerekana ko koko ibyo mwasabye mubishyigikiye kandi bishimangiwe .Ndihano kuko nubahirije ibyo mwansabye gukomeza kubabera umuyobozi. Ndashimira abanyamakuru ari abo mu Rwanda no mu mahanga bagejeje ibikorwa byacu ku Isi yose mu gihe byarimo biba.Ndashimira abahanzi badushyuhije aho twagiye tujya hose.Ndashimira abasore n’inkumi bateguye ibikorwa byo kwiyamamaza kugeza uyu munsi. Mwarakoze cyane.Reka nsoze nongera gushimira umuryango wanjye umba hafi cyane.

Kubw’imbaga yagaragaje ko imushyigikiye mu gihe kwiyamamaza Paul Kagame niwe wahabwaga amahirwe yo gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.Paul Kagame akaba amaze kuyobora u Rwanda imyaka 17 .

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza