Top News

Nka rwiyemezamirimo muto hari amakosa wakirinda kugirango umushinga wawe utere imbere

November-25
04:45 AM 2017

Kuba rwiyemezamirimo birenze kure gutangira ubucuruzi. Ba rwiyemezamirimo nyabo bahora bahanga udushya, bashishikariye gutera imbere, bahora bafata iya mbere mu byo bakora byose, bahora bahugiye ku murimo wabo mbese bashishikajwe no kugera ku nzozi zabo.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo TV cyegereye Bucyana Patrick umuyobozi w’ikigo wa Tap& Go agisobanurira zimwe mumbogamizi zishobora kubangamira ba rwiyemezamirimo bato ahanini baba biganjemo urubyiruko, mumagamboye yagize ati:”hari impamvu nyinshi cyane, zimwe na zimwe usanga ba rwiyemezamirimo batangira imishinga ariko ugasanga ntibigeze bakora inyigo kubyo bagiye gukora, ikindi ariko usanga kinakomeye nuko bitorohera aba barwiyemezamirimo kuba bakorana n’ibigo by’imari.”

Akomeza agira inama ba rwiyemezamirimo bakiri bato ko bakwiye kwitondera ibyo baba bagiye gukora bakumvako mbese basanaho bari gukorera umushahara, ntakunengeka rwose kuko mu busanzwe umukoresha aguhemba bitewe nuko abona uri kwitwara mu kazi kandi nano akaba ashobora kukongeza bitewe nubwitange ugaragaza mukazi yagushinze gukora.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza