Top News

Niyo mpanvu tudakwiye kurekeraho turwanya SIDA : Madam Jeanette Kagame

February-01
06:05 AM 2017

Umufasha wa Perezida wa Repubulika Madamu Jeanette Kagame yitabiriye ihuriro rya 8 ry’inama y’abagore b’abakuru b’ibihugu mu kurwanya SIDA kuva mu myaka 15 ishize.

Mu ijambo yatangaje Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abana benshi bahitanwa na SIDA kuri uyu mugabane wa Afurika ndetse ko bikwiye ko byarwanywa. Yakomeje avuga ko ko hakenewe kongerwa imbagara mu kurwanya ubwandu bushya bwa SIDA cyane cyane mu bana b’abakobwa kuko ubuzima bwabo bugena uko ibisekuru biri imbere bizabaho.

Madamu Jeanette Kagame yagize ati Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iracyashegeshwe cyane na SIDA kuko buri munota umwana yicwa na SIDA cyangwa indwara itewe nayo, kandi tubura miliyoni y’abantu buri mwaka kubera iki cyorezo niyo mpamvu tudakwiye kurekera aho.

Umufasha wa Perezida yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka 15 ari ibyo kwishimira ndetse ko ibisubizo bizava muri iyi nama byasangizwa mu bihugu bakomokamo mu gukomeza kurwanya SIDA.

Madamu Jeannette Kagame akomeza agaragaza ko ibyakozwe mu Rwanda uhereye kuva 2001 byagize umusaruro ugaragara dore ko hari hari na porogaramu yari yatangijwe yo kurinda abana bavuka bandujwe n’ababyeyi babo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza