Top News

Ni iki Miss Rwanda 2017 Elsa na Mutesi Jolly baganirije urubyiruko rurenga 80 rwa Rotary? (Video)

March-22
05:53 AM 2017

Miss Rwanda 2017 uherutse gutorwa afatanije nuwo aherutse gusimbura Miss Mutesi Jolly babashije kuganiriza urubyiruko rwa Rotary rurenga 80 ubwo hashimirwaga hakanahembwa ababashije kwitwara neza mu gufasha aho abatuye binyuze muri Rotary Youth Leadership Awards Rwanda 2017.

Ba Nyampinga bose bakomozaga k’uburyo urubyiruko ari rwo nkingi yo guteza imbere igihugu. Miss Jolly Mutesi yagize ati ni ibyigiciro ko nkwatwe urubyiruko twagira uruhare mu kubaka igihugu haba mu gihe gito cyangwa ikirekire. Yakomeje ashishikariza uru rubyiruko guhaguruka bakagira uruharwe mu kubaka urwababyaye.

Naho nk’umwe mu bashyitsi bari bategerejwe barimo Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda yagize ati nzakorana n’urubyiruko cyane mu gihe nzaba ndi Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 ,nzaharanira iterambere ry’igihugu kandi nk’urubyiruko nidudushyira hamwe igihugu cyacu kizatera imbere.

kanda hano wirebere amafoto yose hano uko byari byifashe

Irebere video uko byari byifashe

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza