Top News

Murusheho kugira umwete mubyo mukora no kugira inyota nyinshi yo kuba abahagarariye impinduka nziza igihugu kibashakaho :Mr. Fodé Ndiaye

December-29
05:35 AM 2017

Mr. Fodé Ndiaye, umuyobozi mukuru wa One UN Resident mu Rwanda akaba yaratangaje mu muhango wo guha ibihembo urubyiruko rwamuritse imishinga yahize iyindi mu bwiza aho iri rushanwa ryateguwe na Minisiteri y’urubyiruko ku bufatanye na imbuto foundation ku nkunga ya UNDP ndetse na DOT Rwanda n’abandi bagatanyabikorwa batandukanye akaba ari irushanwa rizwi nka Youth Connect Award championship.

Umuryango wa One UN Rwanda niwo muterankunga mukuru w’iri rushanwa. Umuyobozi wawo mukuru Mr. Fodé Ndiaye, yavuze ko batewe ishyaka no kuba abafatanyabikorwa n’abaterankunga b’iri rushanwa kuko umusaruro ritanga ari ntagereranywa. Akaba yasabye urubyiruko gukoresha ingufu zabo, umwete no kugira inyota nyinshi yo kuba abahagarariye impinduka nziza igihugu kibashakaho.

Minisitiri w’urubyiruko Mbabazi Rosemary, yashimiye abafatanyabikorwa ba youth connect award anabasaba kurushaho gukurikiranira hafi ibikorwa by’urubyiruko byahembwe no kubagira inama, kugirango barusheho gukuza ubucuruzi bwabo. Yanasabye kandi abatsindiye ibihembo bose gushora aya mafranga bahawe mu gushyigikira ubucuruzi bwabo no kubuha ingufu.

Muri iri rushanwa uwahawe igihembo gisumba ibindi ni Mukagahima Marie Ange w’imyaka 25 akaba ariwe wegukanye igihembo nyamukuru cy’uyu mwaka wa 2017 uyu Mukagahima akaba afite uruganda ITETERO GAHIMA rukora imigati, keke (cakes) amandazi, n’ifu nziza byose abikora abikuye mu madegede (ibihaza) akaba yatsinze abandi basore n’inkumi basaga 90 bamurikaga imishinga yabo bikamuhesha amahirwe yo kwegukana miliyoni 5 z’amanyarwanda.

Ku mwanya wa kabiri haje Niyidukunda Niyigena Euphrosine wari uhagarariye LUCENT Group Ltd uruganda rukora amavuta yo guteka n’amasabune byose bakabikora muri avoka akaba yatsindiye miliyoni 3. Ku mwanya wa gatatu haje Nkundumukiza Lambert, watangije akanaba ari umuyobozi wa General Livestock Ltd ikora ubworozi bw’ingurube akaba yatsindiye miliyoni 2 z’amanyarwanda.

Mu bandi bahembwe harimo Mutagoma Adjmally watahanye miliyoni 1.5frs akaba yahembwe iki gihembo na DOT Rwanda, hamwe na Uwamahoro Jacqueline wahawe igihembo cya Ni Nyampinga cyagenewe uwahanze agashya kagize impinduka nyinshi ku gitsinagore mu buryo ubu cyangwa buriya.

Uretse aba batsinze bavuzwe haruguru hari abandi 27 bahembwe amafranga ibihumbi 500 buri wese yo gutera inkunga imishinga yabo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza