Top News

Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yakomoje ku mafoto, amashusho y’urukozasoni akomeje gucicikana

June-20
14:18 PM 2017

Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yahamagariye urubyiruko rw’abanyarwandakazi guharanira no gusigasira indangagaciro z’ubunyarwanda birinda gukomeza gukora ibikorwa by’urukozasoni nko gushyira amafoto ndetse n’amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga bidahesha agaciro Umwari w’u Rwanda Nyawe.

Aganira n’ ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw Miss Iradukunda yakomoje ku byerekeye ku kibazo cy’amafoto, amashusho,imyambarire muri iyi minsi birimo kugaragaza abakobwa b’abanyarwanda bambaye ubusa mu myenda iteye isoni,imyambarire igaragara mu mashusho y’indirimbo zimwe na zimwe, mu tubari n’ahandi, ubusinzi, ndetse amashusho ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga cyane nka Facebook.

Miss Iradukunda akaba yatanze ubutumwa k’urubyiruko cyane cyane abakobwa ahagarariye ko bagomba kwihesha agaciro ndetse bakanagahesha igihugu cyabo bubahiriza indangagaciro za kwiye kuranga umunyarwandakazi. Yagize ati “ Icyo nabwira bajyenzi banjye ni uko bagomba kwihesha agaciro ndetse bakanagahesha n’igihugu muri rusange bareka gukomeza icyo bikorwa. Amafoto ,amashusho ndetse n’imyambarire irimo kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ntago birimo guhesha ishema abari b’u Rwanda, icyo nababwira ni ukwisubiraho bakabireka bagakora ibindi byabateza imbere.”

Ibi kandi byashimangiwe na mugenzi we wacyuye igihe, Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly nawe utangaza ko bidakwiye ko umukobwa w’umunyarwandakazi yakwiyandarika.
Ati “ Hari ubwo bitewe n’umuntu ku giti cye gusa njye mbona bidakwiye kuko icyo yakora cyahesha isura mbi abakobwa bose ndetse n’Abanyarwanda muri rusange. Hari uburyo umukobwa ashobora kwambara uko abishatse kandi akaberwa kandi n’ubwo kwambara ibiteye isoni bifatwa nko kuba warateye imbere (Civilized) ariko umunyarwanda kazi agomba kwiha agaciro akamenya uko yitwara.”

Ibi kandi bigarukwaho na Minisiteri y’’umuco na Siporo, ndetse n’inteko y’ururimi n’umuco isaba urubyiruko kwirinda kwiyandarika mushora mu bikorwa by’urukozasoni, ahubwo bakimakaza indangagaciro z’umunyarwanda.

Ifoto:KT

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza