Top News

Miss Kundwa Doriane asanga hakiri intambwe yo guterwa n’ibihugu bya Afurika muguha agaciro umwana w’umukobwa

January-02
14:13 PM 2018

Nyampinga w’u Rwanda 2015, Kundwa Doriane, asanga hakiri intambwe ndende yo guterwa n’ibihugu bya Afurika mu guha umwana w’umukobwa agaciro.

Miss Doriane ahamya ko umwana w’umukobwa w’umunyafurika agomba gufashwa nk’abandi haba mu myigire, guhabwa agaciro kangana nk’akabandi mu miryango no kubarinda ihohoterwa rya hato na hato.

Nubwo hakiri byinshi byo gukorwa ariko Miss Doriane yishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guha agaciro umwana w’umukobwa agomba, ariko agasanga ibindi bihugu bya Afurika bigifite urugendo rurerure nkaho usanga hari aho bagihatira abana b’abakobwa gushyingirwa bakiri bato, kubuzwa kwiga, kudahabwa agaciro mu iterambere, n’ibindi bikorwa bisubiza inyuma iterambere ry’abana b’abakobwa.

Aganira na n’ikinyamakuru Tap Magazine cyo muri Canada ,Miss Kundwa Doriane yagize ati: "nterwa ishema n’uko u Rwanda rwashyize imbaraga mu guha ireme ry’uburezi ku bana b’abakobwa, kubaha rugari mu iterambere n’ubukungu ndetse no kubarinda icyababuza uburenganzira. Gusa haracyari ibihugu bikibuza abana b’abakobwa kwiga, Guhatirwa gushyingirwa no kudahabwa agaciro muri mu muryango. Ikindi kandi, umubare w’abava mu ishuri uracyari munini."

Miss Kundwa Doriane kuri ubu uba mu gihugu cya Canada avuga ko akumbura u Rwanda ndetse no kumva aho bakivuga dore ko ngo muri Canada aho yiga,,ajya asobwa agasubiza mu kinyarwanda nyamara uwo abwira atacyumva.

"nkumbura u Rwanda cyane no kumva aho bavuga ikinyarwanda. Hari aho nshiduka navuze ikinyarwanda ndi kumwe n’abanyamahanga. Gusa, mfite umugisha ko hari bamwe mu muryango wange bari hano muri Canada."

Kuri ubu uretse kuba yiga,akanakora muri Canada; Kundwa Doriane ni umuyobozi wungirije mu ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko riharanira iterambere IRYD ndetse akomeza atangaza ko ari gukora iyo bwabaga kugira ngo ashake bimwe mu bikorwa yakora bigahuza u Rwanda na Canada .

Kuba ariwe ufite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Doriane yumva ko hari inshingano afite harimo no guhararira u Rwanda henshi agenda dore ko abona kuba Nyampinga hari amarembo menshi byamufunguriye nko kugenda henshi mu bihugu by’i burayi,Afurika n’Amerika y’amajyaruguru, hose aba yumva ko ahetse inshingano zikomeye zo guhagararira u Rwanda.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza