Top News

Minisitiri w’urubyiruko Mbabazi yasabye urubyiruko kwibumbira muri za koperative

October-16
17:22 PM 2017

Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi yagiriye inama urubyiruko rw’u Rwanda ko rukwiye kwibona nkaho aribo batanga umuti w’ibibazo kuruta kwicara bivovotera ko ntagisubizo bahabwa ku mibereho yabo.

Ibi akaba yabitangarije mwihuriro ry’urubyiruko kuri uyu 15 ukwakira ryari ryateguwe na kaminuza ya Kigali, Umuryango w’Abibumbye ishami ry’u Rwanda ndetse minisiteri y’urubyiruko, kunsanganyamatsiko y’uruhare ndetse n’ishyirwamubikorwa z’intego z’iterambere rirambye.

Nkuko tubikesha the Newtimes minisitiri w’urubyiruko Mbabazi ageza ijambo k’urubyiruko rwitabiriye ihuriro yagize ati:”intego z’iterambere rirambye ntizikwiye kuba mu mpapuro gusa ahubwo zigomba gushyirwa mu bikorwa kugirango zifashe mu guteza imbere urubyiruko kugirango bahange udushya tubafashe kubona ibisubizo.”
Minisitiri Mbabazi yakomeje agira ati:”ibibazo biraha kugirango bikemurwe. Uburere mwahawe bukwiye kuzana ibisubizo bihindura mwe ubwanyu ndetse naho mutuye”
Minisitiri yongeyeho ko ibyiza ari ukwibumbira mu makoperative urubyiruko rukishyira hamwe.

Yagize ati ntimugatekereze ko kperative zijyamwo abatarageze ku ntebe y’ishuli. Iyo mwishyize hamwe ntabwo mwatsindwa no kugira icyo mugeraho. Ahari ibitekerezo,ibindi birizana ariko nib anta bitekerezo bihari nta cyagerwaho.
Iri huriro rikaba rije rikurikira iriherutse kuba mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka ryari rifite insanganyamatsiko yo kwerekana ko urubyiruko arirwo rufite uruhare rw’ingenzi mu gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye(SDGs) no guhanga udushya.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza