Top News

Minisitiri w’urubyiruko Mbabazi yamaganiye kure ikoreshwa ry’udukingirizo ku mashuli

October-25
17:15 PM 2017

Mu kiganiro kigamije kuganira k’ubuzima bw’imyororokere cyane cyane haganirwa ku gutwara inda kw’abangavu hagarutsweho ko kwigisha ubuzima bw’imyororrokere byakorwa ku bigo by’amashuli ndetse ko udukingirizo tudakwiye no kuhagera.

Mu kiganiro Prime Rwanda cyaciye kuri televiziyo y’u Rwanda minisitiri w’urubyiruko yamaganiye kure ikoreshwa ry;udukingirizo ku bigo by’amashuli.

Minisitiri Mbabazi ati Nka minisiteri ntitwemera ko udukingirizo dukoreshwa ku bigo by’amashuli. Byaba bimeze nko guha abanyeshuli uruhushya rwo gusambana.

Yongeyeho ko Amasomo ku myororokere agomba kwigishwa urubyiruko mu kurwanya inda zitateganijwe

Share

Ibitekerezo (1)

  1. Muligo Theogene 5 Ugushyingo, 23:31

    Turashimira Nyakubahwa Minister wa Miniyouth Ku guhashya ikoreshwa ry’udukingirizo mu mashuli aba bivuzeko ko abana boherezwa kwiga no kongera ubumenyi Ku mashuli n’ababyeyi batoherezwa gusambana n’ibijyana nabyo nko gukoresha ibiyobyabwenge urubyiruko rwishoramo ariko bitabafitiye umumaro Ku buzima bw’ejo hazaza.

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza