Top News

Minisitiri Mbabazi yeretse urubyiruko amahitamo arusigira umupira

February-02
06:08 AM 2018

Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi yabwiye urubyiruko ko kuba intwari bidasaba amikoro ari umutima w’ubishaka, aruha umukoro wo guhitamo kuba intwari cyangwa ibigwari.

Ibi Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi yabitangaje kuri uyu wa 1 Gashyantare 2018, ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi w’Intwari.

Mu butumwa bwatanzwe mu bice bitandukanye, hagarukaga cyane ububwira urubyiruko gutangira kwitoza ibikorwa by’ubutwari hakiri kare kuko ngo umuntu atabiharanira ashaje.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Minisitiri Rosemary Mbabazi we yagize ati “Rubyiruko amahitamo ni ayanyu kuba Intwari cyangwa gutatira igihango mukaba ibigwari. Ubutwari si inyito ni ibikorwa. Rubyiruko gukora ibikorwa by’ubutwari si uko uba ufite amikoro menshi ahubwo ni umutima.”

N’ubwo hari abatekereza ko kuba intwari bisaba kuba uyigizwe yarapfuye ariko mu zihari kuri ubu harimo abakiriho, ibyo urwego rushinzwe intwari z’igihugu imidari n’impeta z’ishimwe ruvuga ko ubutwari bushobora kubarwa no kubateje imbere umuco n’umurimo.

Politiki nshya iteganya ko impeta y’ishimwe abashobora guhabwa abakuru b’ibihugu n’abandi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa haba mu bwitange mu kugoboka abari mu kaga, guteza imbere umuco nyarwanda ndetse n’umurimo.


Ubutumwa Minisitiri w’Urubyiruko yanditse kuri Twitter

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza