Top News

Miliyari z’amadorali zigiye gushorwa mu mishinga y’urubyiruko n’abagore muri Afurika

July-23
07:35 AM 2017

Guteza imbere umugore, ubuhinzi n’ikoranabuhanga nibyo umuyobozi wa AfDB Akinwumi Adesina asanga byakongerwamo ingufu kugirango urubyiruko rwa Afurika rugere ku iterambere ryifuzwa mu mwaka wa 2050.

Mu mibare yagaragajwe na Akinwumi Adesina uyobora banki y’amajyambere ya Afurika yavuze ko mu myaka irengaho gato 30 iri imbere uyu mugabane uzaba ufite urubyiruko rugera kuri miliyoni 850 bityo iyo banki hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bayo bahugiye ubu mu mishinga yabategurira imirimo n’iterambere kuri bose.

Yagize ati, "Icyihutirwa ku banyafurika ubu ni uguhanga imirimo ku rubyiruko rw’uyu mugabane. Urebye umubare w’urubyiruko kuri uyu mugabane uzagera kuri milioni 850 kugeza mu mwaka wa 2050, AfDB twateye intambwe dutangiza umushinga wo guhanga imirimo mishya ku rubyiruko rwa Afrika aho dufite umuhigo mugari wo gufasha ibihugu bya Afrika guhanga imirimo igera kuri miliyoni 25 mu myaka 10 iri imbere kandi bikagira ingaruka nziza ku bantubarenga miliyoni 50. Hari ibintu bitatu byo gukora ngo ibi bigerweho. Icyambere ni ukwita ku buhinzi, ikindi ni uguteza imbere ikoranabuhanga icya gatatu dushishikariza nka banki nyafurika ni uguteza imbere abagore ninayo mpamvu twatangije igikorwa cyo gushakisha miliyali byibura 3 z’amadorali azashyirwa mu kuzamura bizinesi z’urubyiruko n’abagore..."

Ibi uyu muyobozi akaba yabitangaje mu nama ya Youth Connect Africa ihuza urubyiruko rwaturutse hirya no hino ku isi, iri kubera i Kigali kuva tariki ya 19 kugeza tariki ya 21 Nyakanga 2017 rukaba rwaraturutse mu bihugu bisaga 50 ku isi, insanganyamatsiko y’iyi nama ikaba igira iti: “Kuva ku mikorere myiza ujya ku tsinzi.” Mu cyongereza igira iti: “From potential to success.”

Imishinga y’ubuhinzi izaterwa inkunga

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza