Top News

Menya byinshi kuri Malala Yousafzai uharanira amahoro

July-21
15:08 PM 2016

“Abantu baravuga ngo ijwi rya Malala riragurishwa ku Isi. Ariko njye mbona ijwi rya Malala rigera ku isi rigahabwa agaciro muri rusange. Ushobora kwibaza ikihishe inyuma y’ijwi rya Malala. Ese abavuga iki? Mvuga gusa ibyerekeranye n’uburezi, uburenganzira bw’umugore ndetse n’amahoro”.

Malala Yousafzai yavutse tariki ya 12, Nyakanga 1997, avukira i Mingora muri Pakistan iherereye Swat Valley, yakuranye n’abasaza be, Khushal na Atal ndeste n’ababyeyi be aribo Ziauddin na Tor Pekai. Mu myaka mike ya mbere y’ubuzima bwe, agace aturukamo kari kazwi nkahantu hakunze kubera ibitaramo ndangamuco mu gihe k’impeshyi hakagendwa cyane n’abamukerarugendo, gusa ibyo byaje guhinduka ubwo Abatalibani (Taliban) bigabizaga ako gace.

Yousafzai yarezwe na Se, Ziauddin akaba yari umusizi afite n’ishuri. Malala yagiye mu ishuri rya se. Nyuma Abatalibani batangiye kujya batera abakobwa bo mu mashuri ahererye muri Swat, aho muri Nzeri 2008, Malala yagegejeje ijambo I Peshawar muri Pakistan ryari rifite umutwe ugira uti: “Nigute Abatalibani batinyuka kumbuza uburenganzira bwanjye bwo kwiga?”

Mu 2009, Malala yatangiye kwandikira BBC akoreshesheje izina ryirihimbano Gul Makai avuga ku buzima yarabayemo, bwuko abatalibani bababuzaga kugana ishuri. Yousafzai yakomeje kuvuga ibyerekeranye n’uburenganzira bwe, uburenganzira bwa abagore bose ndeste n’uburenganzira bwo kwiga. Uko kurwanira no guharanira uburenganzira butandukanye byatumye ahatanira International Children’s Peace Prize mu 2011, ndetse muri uwo mwaka ahabwa igihembo cy’urubyiruko ruharanira amahoro muri Pakistan ku rwego rw’igihugu.

Afite imyaka 14, Malala n’umuryango we bamenye ko abatalibani bashaka kumugirira nabi. Kuya 9, Ukuboza 2012, ubwo yavaga ku ishuri ataha, umugabo yahagaritse imodoka yararimo niko kubaza ngo Malala ninde? Inshuti ze zihita zerekeza amaso kuri Malala, wa mugabo amenya ko ariwe, ahita akurayo imbunda aramurasa atubwenge. Yihutiwe kujyanwa ku bitaro bya gisirikare bihereye I Peshawar, aho yaje guhakurwa ajyanwa I Birmingham mu bwongereza aho yaje kuvurirwa kugeza akize.

Malala Yousafzai yatsindiye Nobel Peace Prize mu 2014, aba uwambere utsindiye icyo gihembo akiri muto kuko yakibonye afite imyaka 17 gusa. Yabonye ibihembo bitandukanye nka Tipperary International Peace Award (2012), Clinton Global Citizen Award from Clinton Foundation (2013), Rome Prize for Peace and Humanitarian Action (2012), n’ibindi bitandukanye.

Tubibutse ko Malala Yousafzai yaramaze iminsi mu Rwanda aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame n’umufasha we. Akaba yarasuye inkambi ya Mahama ibamo impunzi z’Abarundi mu rwego rwo kuzikorera ubuvugizi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza