Top News

Menya amagambo yuje urukundo Madamu Jeanette Kagame yavuze ku munsi w’amavuko w’umufasha we Perezida Kagame

October-24
06:44 AM 2017

Ni taliki ya 23 ukwakira 2018 aho nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yizihiza umunsi mukuru we w’amavuko ku myaka 60 yujuje dore ko yavutse taliki ya 23 ukwakira 1957 ahahoze ari komine Tambwe ubu hakaba mu karere ka Ruhango.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter Madam Jeanette Kagame umufasha wa perezida Paul Kagame yaje kumutaka amubwira amagambo yuje urukundo no kumuzirikana be ati " Ndifuriza umutware wanjye isabukuru nziza y’amavuko!.Warakoze cyane kuba umubyeyi,ukunda, ushikamye kandi wita ku rugo rwe ndetse no kuba umufasha mwiza muri uru rugendo rw’ubuzima".

Perezida Paul Kagame yashakanye na Madamu Jeanette Kagame mu mwaka w’ 1989 babyarana abana 4 aribo Ivan Kagame, Ange Kagame, Ian Kagame na Brian Kagame.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza