Top News

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abanyarwanda wo kurandura ibibazo byugarije umutegarugori

March-09
04:17 AM 2017

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore taliki ya 8 Werurwe buri mwaka , Madamu Jeannette Kagame yasabye ndetse aha umukoro Abanyarwanda kongera kwibaza impamvu mu muryango hagaragara ibibazo biwugarije cyane cyane ibibazo birimo abangavu baterwa inda zitateguwe, imirire mibi, isuku nke n’amakimbirane mu muryango.

Mu ijambo rye Madamu Jeanette Kagame yagize ati ”Twongere twibaze impamvu hakiri ibibazo by’ingutu byugarije umuryango. Kuki dukomeza kubona abana b’abakobwa batwita bari munsi y’imyaka 18? Ingaruka ni nyinshi haba mu gihe cyo kubyara ndetse no kurera, kuko na bo baba bagikeneye kwitabwaho ndetse n’imibiri yabo itarabemerera gutwita no kubyara.”

Yongeyeho ati ”Kuki tugifite ikibazo cy’isuku nke kandi ba mutima w’urugo ubundi bazwiho gutunganya no kugira isuku aho bari? Kuki hari abana bakigaragaraho imirire mibi bigatuma abana bagwingira ntibakure neza kandi hariho gahunda y’urugo mbonezamikurire y’abana bato, igikoni cy’umudugudu, akarima k’igikoni, Girinka, inkongoro y’umwana n’izindi?

Madam Jeanette Kagame abagezaho ijambo nyamukuru

Madam Jeanette Kagame yasabye abanyarwanda kwiha intego kugirango umwaka utaha hizihizwa uyu munsi w’umutegarugori ,ibibazo by’ingutu byugarije umuryango bizabe byarabonye umuti wabivugutiwe.

Madamu Jeanette Kagame yatangaje ko igihe hizihizwa uyu munsi hakomezwa kwibukiranya no kwishimira ibyagezweho n’umutegarugori w’u Rwanda.


Nyirandabateze Veridiana

Nyirandabateze Veridiana ufite ubumuga bwo kutabona ariko akaba akora akazi ko kudoda imyenda yemeje ko umutegarugori afite ubushobozi. Yagize ati Kumugara ntabwo ari ukubura ubushobozi. Uyu munsi ndi umuntu ushobora kujya ku isoko ry’umurimo. Nagira abandi bategarugori inama yo gutinyuka bakumva ko bashoboye.

Ku rwego rw’igihugu kwizihiza uyu munsi w’umutegarugori byabereye mu Karere Nyabihu, Umurenge wa Shyira. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2017 igira iti ‘Munyarwandakazi, komeza usigasire Agaciro wasubijwe’.

Byari ibyishimo hizihizwa umunsi w’abagore i Nyabihu

https://www.aidshealth.org/#/

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza