Top News

Madame Jeannette Kagame yasangiye n’abagenzi be bo muri OAFLA ifunguro rya ni mugoroba

July-19
07:07 AM 2016

Abafasha b’abakuru b’ibihugu by’Afurika bagize umuryango OAFLA bahuriye muri Hotel Serena kuri uyu wa gatandatu mugikorwa cyo gusangira ifunguro rya ni mugoroba, akaba ari igikorwa cyateguwe nuwo muryango kubufatanye na Plan International.

Ni igikorwa cyaranzwe no gusabana ndetse no kuganira, muri uwo mugoroba beretswe film documentary yitwa ʻHe named me Malalaʼ, aho baboneyeho n’umwanya wo kuganira ku cyakorwa kugirango uburezi bw’umukobwa butezwe imbere.

Uwaruhagarariye Malala Fund yagize ati: “Ni byiza kubaho umunsi umwe nk’intare aho kumara iminsi miliyoni ubaho nk’umucakara, nishimiye u Rwanda ko rwashyizeho uburezi bwibanze bw’imyaka 12, turashaka ko bikomeza”.

Madamu Marie Gladys Archange uhagarariye Plan International mu Rwanda yabwiye abaraho ko abenshi mu Rwanda bizeye ejo hazaza heza, “mureke duharanire ko buri mukobwa ajya mu ishuri kandi akarigumamo dukomeza gutanga ubutumwa bukomeye buha amahirwe abakobwa gukomeza amasomo abaha ubwenge”.

Jacqueline Kayitesi wavugiye abakobwa bo mu Rwanda muri icyo gikorwa yasabye Afurika n’ abafasha b’abakuru b’ibihugu gushyira ingufu mu burezi bw’abakobwa ndeste no kubarinda, ʻurubyiruko rw’abakobwa dukeneye ko muturinda kuberako hari abantu bashaka kubuza abakobwa gusohoza inzozi (dreams) zaboʼ.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza