Top News

Madam Jeannette Kagame yifuza kubona abakobwa benshi mu marushanwa ya Ms Geek

July-22
09:31 AM 2016

Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yashimiye abagore n’abakobwa bahatanira igihembo gihabwa Miss Geek, asaba benshi kubyaza ibisubizo ikoranabuhanga.

Mu birori byo guhemba abagore bato n’abakobwa babaye indashyikirwa mu gushakira ibisubizo byateza imbere igihugu bifashishije ikoranabuhanga aho uwabaye indashyikirwa yitwa Miss Geek.

Nibwo,Madame wa Perezida wa Repubulika yagize ati:"Mfite icyizere ko muzakangurira benshi mu bagore bato n’abakobwa kwitabira kubyaza umusaruro amahirwe menshi yabashyiriweho, harimo politiki y’uburinganire ndetse n’uburyo butandukanye buteza imbere abagore n’abakobwa."


Rosine Mwiseneza w’imyaka 21 ni wegukanye iri rushanwa.

Mu ijambo rye yerekeza ku musozo,Yasabye abagabo n’abahungu kwitabira kwemeza ko bashyigikiye gahunda yiswe HeforShe yatangijwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ikaba iri ku ikoranabuhanga rya internet.

Aya marushanwa yitabiriwe n’abagore bakiri bato ndetse n’abakobwa 130 biga siyansi n’ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye n’amakuru, batanu ba mbere bahawe icyemezo cy’ishimwe, ibikoresho by’ikoranabuhanga, batatu ba mbere bongererwaho amafaranga, ariko uwabahize bose akaba yarongereweho n’akazina ka Ms Geek.

Bamwe mu bakobwa bari baje gukurikirana iri rushanwa.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza