Top News

Madamu Jeanette Kagame yasabye abarangije mu by’uburezi bw’abana b’incuke guhanga imirimo mu gutanga akazi

June-17
08:49 AM 2017

Bwa mbere Kigo gikuru nderabarezi ku bumenyi n’ubuzobere mu by’uburezi bw’abana b’incuke ‘Premier ECDE Teachers College’ (PECDTC) cyahaye abanyeshuli 41 impamyabumenyi n’impamyabushobozi ndetse kibasaba kwihangira imirimo no gushinga amashuli y’incuke.

Madamu Jeannette Kagame witabiriye uyu muhango kuri uyu wa Kane yasabye abarangije guhanga imirimo mishya mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Yagize ati “Ubumenyi mwahawe buzabafasha gutanga umusanzu wo kurera no kurerera u Rwanda, ni amahirwe mufite kandi yo guhanga imirimo mugatanga akazi ku rubyiruko n’abandi babyifuza.”

Ministeri y’uburezi n’ubuyobozi bw’ikigo basabye abarangije 21 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Mbere cya Kaminuza mu burezi bw’incuke n’abandi 20 bahabwa impamyabushobozi mu burezi bw’incuke kugira umuhati wo gushyira ubumenyi mu ngiro mu kunganira Leta mu gutanga uburezi bufite ireme bihereye mu mashuli y’incuke.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza