Top News

Madamu Jeanette Kagame yasabanye n’ibibondo agira n’icyo yisabira ababyeyi (Amafoto)

October-12
11:57 AM 2017


Madamu Jeannette Kagame avuga ko buri wese akwiye gusobanukirwa ko uburenganzira bw’umwana bukwiye kubahirizwa, akarererwa mu muryango, akarindwa imirimo ivunanye, akiga, kandi akarindwa icyo ari cyo cyose cyabangamira ubuzima bwe ndetse mubigaragara ko umwana ariwe shingiro ry’umuryango ndetse n’igihugu, umunyarwanda we ibyitegereje arihorera aca umugani ati :”izijya gucika zihera muruhongore.” Bivuzeko hatari abana ahazaza h’igihugu haba ntaho rwose.

Madamu Jeanette Kagame yasabanye n’ibibondo ndetse mu ijambo rye atangiza ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango kuri uyu wa cumi na rimwe Ukwakira 2017 madamu wa Perezida wa Repuburika y’U Rwanda Jeannette Kagame yagize ati:” Nk’ababyeyi,abarezi n’abayobozi,dukomeze kwita ku mwana wese nk’uwacu,tumurinda icyahungabanya uburenganzira bwe.Kuba tugifite abana bata ishuri, bahohoterwa, bafatwa ku ngufu, bakoreshwa imirimo ivunanye, n’abana bo mu muhanda, nta bwo bitubereye nk’Abanyarwanda. Ni uruhare rwa buri wese kumvako uburere bwiza bw’umwana ari inshingano ze. Ababyeyi turasabwa guha abana ibikenewe ngo babashe gukura no kwiga neza,twibuka ko uburere bw’ibanze ari twe bureba.”

Ni gahunda yahujwe n’ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa ubusanzwe wizihizwa tariki ya cumi na rimwe Ukwakira n’Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ubusanzwe wizihizwa tariki ya cumi na gatanu Ukwakira buri mwaka.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza