Top News

Kwiyumva,Kwiyemera,gutinya gutwara inda byaranze Miss Kalimpinya wahaye inama urubyiruko kwirinda ubusambanyi (Amafoto na Video)

November-01
15:51 PM 2017

Biciye mu buhamya Miss Kalimpinya yahaye ubutumwa bukomeye abana mu ibirori byo kwizihiza umunsi w’umwana w’umukobwa

Mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo ikigo AHF Rwanda cyateguye ibirori mu kwizihiza umunsi w’umwana w’umukobwa ku bana biga amashuli abanza ndetse n’abiga mu icyiciro rusange hanatangwa inama ku rubyiruko cyane cyane ku bana b’abakobwa bahabwaga impanuro z’uburyo bakirinda inda zitateganyijwe ndetse n’agakoko gatera SIDA dore ko baba bakiri bato.

Ibi bikaba byarabereye mu kigo cy’amashuli cya GS Kagugu mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa ku isi wabaye taliki ya mu rwego rwo kumuha agaciro no kumwereka ko ashoboye kimwe n’umuhungu.

Miss Kalimpinya Queen ni umwe mubatanze impanuro nk’umwe mu ibyamamare bya hano mu Rwanda, dore ko yanabaye igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2017.


Miss Queen Kalimpinya

Queen yabanje kuvuga ko kera akiga mu mashuli yisumbuye nawe yiyumvaga biteye ubwoba, mbese yumvaga ntawamushobora, yiyumvishaga ko akomeye nkuko umuhungu utangiye kugimbuka cyangwa umukobwa w’umwangavu aba yiyumva.

Miss Kalimpinya ati "Kera nkiga nanjye nariyumvaga cyane nkamwe kuburyo wasangaga yewe ntacana uwaka n’umuntu umbwira kwitabira inama cyangwa ibirori nk’ibi,( ibiganiro ahanini byo kugira inama urubyiruko) niyumvishaga ko ibyo ari iby’abarokore ndetse n’abantu bakuru, mbese numvaga ndi mu iyindi si".

Yongeyeho ati" gusa ntawutinya ishyamba atinya icyo barihuriyemo, mugenzi wanjye wiyumvaga kubi yaje gutwara inda mbona ubuzima abayemo bimpa isomo ntangira kubona ko ibintu bikaze kurusha uko nabitekerezaga. Kuva ubwo ntangira kuba umwana mwiza, ndetse na ya myitwarire yashoboraga kuzanjyana mu nzira z’ubusambanyi ndayireka ndiga bigenda neza ariyo mpamvu mpagaze aha nitwa Miss. Rerp rubyiruko bagenzi banjye nimwirinde SIDA ndetse n’inda zitateguwe"

Miss Queen yakomeje avuga ko akenshi biterwa n’ibigare abana bagendamo, avuga ko umwana akwiye gushaka inshuti nziza zagira icyo zimufasha.

Yanagarutse ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga nka facebook, instagram na za whatsapp ku urubyiruko, avuga ko ari bimwe mu bituma abana bishora mu ubusambanyi kubera amashusho rimwe na rimwe y’urukozasoni ndetse no kubona uko baganira cyane bigatuma bishora mu busambanyi.

Yanakomeje avuga ko iryo terambere atari ribi mugihe rikoreshejwe icyo ryagenewe nubwo atirengagije ko abana bakiga mu mashuli abanza n’ayisumbuye badakwiye no kuba batunze za telefone.

Kanda hano urebe amafoto Miss Kalimpinya atanga inama

Irebere Video

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza