Top News

Kwibuka23: Impamvu zitera ubwitabire buke bw’urubyiruko mu biganiro mu bihe byo kwibuka Jenoside

April-07
05:08 AM 2017

Kuri uyu wa kane taliki ya 6 Kanama , Inama y’igihugu y’urubyiruko (NYC) yahuye n’imiryango itandukanye y’urubyiruko ndetse ibaganiriza uko urubyiruko rukwiye kwitwara mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 23 aho urubyiruko rwakanguriwe kwitabira ibiganiro bitandukanye ku rwego rw’umudugudu.

(NYC) ishimangira ko ubwitabire n’uruhare by’urubyiruko mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka ishize bitari ibyo kwishimirwa, iruhamagarira guhinduka.


Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NYC, Mwesigwa Robert

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NYC, Mwesigwa Robert, yavuze ko urubyiruko rwagakwiye kwitabira ibikorwa byo kwibuka bizabera ku rwego rw’umudugudu. Yagize ati “Ni byiza ko urubyiruko rwitabira, ariko bigaraga ko mu midugudu rutitabira cyane. Turasaba urubyiruko ko rwakwitabira ku rwego rw’imidugudu.

Zimwe mu mpamvu zitera ubwitabire buke bw’urubyiruko ni imyumvire iza ku isonga, gusa ngo hari ikigenda gihinduka bitewe n’inyigisho zitangirwa mu Itorero.


Niyomfura Sylvie

Umuyobozi w’ihuriro ry’abakobwa b’abayobozi, Niyomfura Sylvie, yavuze ko abayobozi b’urubyiruko badashyira imbaraga mu gukangurira bagenzi babo kwitabira. Yagize ati “ abayobozi b’urubyiruko bakwiye gukaza ubukangurambaga.”

Yakomeje avuga ko uretse kwitabira ibiganiro, hakenewe umusanzu warwo rutanga ibiganiro byubakiye ku mateka yabaye agenda agaragara, rwibanda cyane cyane ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kwizera Jean Pierre uhagarariye umuryango Imboni zarwo yo muri Kaminuza y’u Rwanda yemeje ko hari uruhare urubyiruko rwo muri kaminuza rukomeje gushyiramo imbaraga mu gukora ubukangurambaga. Yagize ati hari urubyiruko rwigumira mu rugo ntirwitabire ibiganiro.Ibi ntabwo ari byiza .urubyiruko rwagakwiye kwitabira ibiganiro rukiga amateka yaranze igihugu no gusobanukirwa.Nkatwe twafashe iyambere tujya mu bigo by’amashuli y’isumbuye tukabigisha,tukabakinira imikino mu rwego rwo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.Tubereka u Rwanda rwa kera, u Rwanda rwa none n’ejo hazaza. Ibi tubikora kugirango tugire u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kuva kuwa 7 Mata 2017, Abanyarwanda n’inshuti bazaba bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho".

Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ku itariki ya 7 Mata 1994 imara iminsi 100. Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 bwagaragaje muri iyo minsi 100 abagera kuri 1,074,017 bari bamaze kwicwa.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza