Top News

Kuki Twibuka, akamaro kabyo ni akahe? #kwibuka23

April-10
06:43 AM 2017

Umuryango Never Again Rwanda wahuje urubyiruko rutandukanye maze Madamu Assoumpta Mugiraneza atanga ikiganiro ku kamaro ko komora ibikomere no kurwanya ingengabitekereze ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.


Madamu Assoumpta Mugiraneza

Madam Assoumpa watangije ikigo IRIBA Art Center yasobanuriye urubyiruko impamvu Kwibuka ari ngombwa ndetse n’akamaro kabyo cyane cyane k’urubyiruko.

Yagize ati Kwibuka ni ngombwa kuko Kwibuka biduha gutuza.biduha komora ibikomere byacu.Iyo twibuka ni ukugirango twubake u Rwanda rwejo.

Madamu Assoumpta yakomeje ashishikariza urubyiruko gufata iyamambere bakagira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gukomeza Kwiga no gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuhoza Rahamat w’imyaka 21 yagize ati Byahera mu muryango kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Urubyiruko rukwiye kwiga amateka y’igihugu kugirango rubashe gutera imbere.

Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ku itariki ya 7 Mata 1994 imara iminsi 100 aho iyo minsi 100 abagera kuri 1,074,017 bari bamaze kwicwa. Kuva kuwa 7 Mata 2017, Abanyarwanda n’inshuti bazaba bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho".

Kanda hano wirebere andi amafoto yaranze ibiganiro

Share

Ibitekerezo (1)

  1. zuzo 11 Mata, 03:17

    #kwibuka 23

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza