Top News

Kubona uburezi ntibisobanura kujya mu ishuri gusa, bijyana n’umuco n’imyifatire: Perezida Paul Kagame

July-22
21:13 PM 2016

Kwiyubaka bitangirana no kwimenya, ukamenya icyo ushaka kuba, ibyo ukabikora ufite intego. Buri gihugu kigira ikikiranga, ikituranga kigaragazwa namwe, ibikorwa byanyu nibyo biha izina n’agaciro igihugu cyacu. Niyo waba ufite ubumenyi, uburere buke butuma ntacyo ubwo bumenyi bukumarira.

Ayo n’amagambo Perezida Paul Kagame yagejeje k’urubyiruko 345, mu itorero Indangamirwa icyiciro cya 9 mu muhango gutanga impamyabumenyi no gusoza iryo itorero, ibyo bikaba byarabereye mu ishuri ry’imyitozo I Gabiro mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nyakanga 2016.

Perezida Paul Kagame yashimiye abitabiriye itorero ndeste anashimira ababyeyi, asaba urubyiruko rwitabiyiriye gusiga imico n’imyifatire idakwiye, bakagenda ari Intore zibereye u Rwanda abibutsa kandi ko ibyo baherwa mu itorero ari inzira ibafasha uko bagenda bakura.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza