Top News

‘’Ku bwanjye uburezi (ku bakobwa) si ikibazo cya leta, ahubwo ni gatozi’’ Michelle Obama.

October-13
04:45 AM 2016

Ntamubyeyi wanjye cyangwa se undi wese mu muryango wanjye ndetse n’ abo duturanye aho nabyirukiye wize Kaminuza. Ariko ndashimira umurava n’ ubufasha butari buke bw’ amafaranga byatumye nshobora kwiga muri Kaminuza y’ agatangaza mu gihugu. Ubwo burezi bwamfunguriye imiryango myinshi kuburyo byanteye icyizere cyo gukomeza kwita ku ntumbero yanjye kugeza ubwo nagize ijambo ku isi.

Ku bwanjye uburezi ni imbaraga
Mu myaka mike ishyize, ubwo nishimiye cyane guhura na Malala Yousafzai, wariumaze iminsi arashwe mu mutwe azira kujya ku ishuri, mu by’ ukuri iki kibazo nakigize umwihariko kuri jye. Nabonyeko abagizibanabi bari hafi yo kumwivugana, bari barimo kugerageza kumucecekesha, ngo bamugamburuze ndetse banamunyage ububasha bwe.

Iyi niyo mpamvu yanteye kukora mu burezi bw’ abakobwa ku isi, kuberako hari abakobwa miliyoni nyinshi hirya no hino ku isi bameze nka Malala, batari mu mashuri kandi ari abahanga, abanyamurava ndetse bananyotewe no kwiga. Iyi ni gahunda mu by’ ukuri twatangije mu mwaka ushize ya’’ reka abakobwa bige’’. Ni imbaraga z’ isi mu guha abakobwa uburezi bakeneye kugira ngo bagaragaze ibyo bashoboye bazamura imiryango yabo, aho batuye ndetse n’ ibihugu byabo.

Ubu nka Madamu wa perezida, ntamushing wanjye ku giti cya njye mfitiye iyi gahunda, nta n’ ububasha mfite bwo kuba nashyiraho itegeko, ni yo mpamvu ubwo twatangije uyu mushinga bwa mbere, havuzwe amagambo menshi ko tugomba kuzagaragaza impinduka nyakuri kuri iki kibazo cyugarije isi ya none.

Ariko mu mwaka umwe n’ igice dusize inyuma, twatangije umubano na bimwe mu bigo bikomeye bifite amafaranga ahagije, aho biyakura ndetse n’ impuguke mu kuyakoresha. Ubu dukorana n’ ibihugu nka Kanada, Mexiko n’ ibindi byo mu majyaruguru y’ Amerika mu kubungabunga uburezi bw’ abana b’ abakobwa.

Ibihugu nka Koreya y’ Epfo, Ubuyapani n’ Ubwongereza bamaze kudusezeranya inkunga ya miliyoni 600 z’ amadolari y’ amanyamerika.
Leta zunze ubumwe z’ Amerika zimaze gushora agera kuri miliyari y’ amadolari muri uyu mushinga w’ abakobwa mu bihugu birenga 50. Banki y’ isi iteganya gushora miliyari ebyiri n’ igice z’ amadolari mu myaka itanu iri imbere.
Hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, hakozwe ubukangurambaga bwatumye abantu bo muri Amerika ndetse no hirya no hino ku isi bifatanya natwe mu kubungabunga no guteza imbere abakobwa.

Dufatanyije, twicarane na bashyiki bacu mubihugu byombi tuganire ku mbogamizi bahura na zo zituma batezuka ku migambi yabo myiza itegura ejo heza. Kimwe n’ abakobwa benshi cyane baturuka mu miryango yugarijwe n’ ibibazo by’ ubukene. Abandi bananizwa n’ ingendo za buri munsi bava mu ngo zabo berekeza ku mashuri. Hari ababuzwa uburenganzira n’ imico y ‘iwabo iheza abakobwa mu mashuri, bakarongorwa bakiri bato bityo bagatangira gukorera ingo zabo imbura gihe.

Nyamara, aba bakobwa baba bafite intego mu buzima bwabo. Baba bakeneye kwiga bakaminuza bakaba: Abadogiteri, abarimu, abenjenyeri na ba rwiyemezamirimo umunsi ku wundi. Bakora icyo ari cyo cyose cyatuma bagera ku burezi bifuza mu nzozi zabo. Babyuka mu cya kare, bakamara amasaha menshi basarura imyaka, batekeye imiryango yabo bakanita kuri barumuna babo mbere yo kujya ku ishuri.Bavuye ku ishuri, bakora nk’ abakozi bo mu ngo, mu nganda bityo bakiga bakerewe nijoro.( iyi mbwirwa ruhame, Michelle Obama yayicishije skuri CNN kuri uyu wa 11, Ukwakira, 2016).

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza