Top News

Kirehe: Nyuma ya Gira inka, Umubyeyi yazanye Gira Ingurube.Ese yabikoze ate? /Yeejo.rw

May-03
02:28 AM 2017

Nyuma ya Gira Inka,Umubyeyi Aime Laetitia w’imyaka 27 utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina yatangije umushinga wa Gira inguruwe aho atuye mu rwego rwo gufasha abategarugori batishoboye aho agenda abaha ingurube akaboroza.

Umubyeyi yatangarije ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw hashize igihe gito yihangiye umurimo w’ubworozi bw’ingurube ndetse akoroza bagenzi be ati ” noroye ingurube mbona ziri kumpa umusaruro ufatika, cyane ko ari nazo zamfashije mu kwiga kaminuza. ubwo narebye uwo mu maro byangiriye ndavuga nti kubera iki ntabyagura ngo bizamure n’abandi bantu benshi? ubwo nibwo natangiye ngura ibyana by’ingurube, ntangira kuziha abantu ariko nkaziha abadamu b’abakene bari mu kiciro cya 1 ni cya 2 cy’ubudehe. Natangiranye abadamu 10 bo mu murenge ntuyemo wa Kigina buri wese nkamuha ingurube 1 twumvikana uko buri wese azajya yoroza mugenzi we hanyuma njyewe bakazangarurira iyo nabahaye ndetse niba iyo nahaye buri wese ibwaguye ibibwana 10 twajya kugabana nkatwara ibyana 5 by’ingurube nawe agasigarana ibindi 5 nibura nka nyuma ya umwaka na mezi 2. Nkongera nkazoroza abandi nabo bakabigenza gutyo gutyo.

Ubu bworozi bw’ingurube bumuzanira agatubutse nyuma y’igihe kuko nawe byamutangaje.Umubyeyi ati Ku giti cyanjye mbona amafaranga atubutse kuko iyo umuntu umwe muhaye ingurube imwe ihagaze ibihumbi makumyabiri nkanyuma y’umwaka akayinsubiza ihagaze nk’ibihumbi ijana kandi nawe aba yoroje abandi nabo tuzagabana urumva ko mba nungutse cyane kandi n’umuturage aba yungutse dore ko nawe agenda yoraza abandi bigakomeza biba uruhererekane.

Atangira uyu mushinga we yagize ikibazo cy’igishoro ariko ntibyamugoye cyane kuko yari yarashije kwizigamira. Umubyeyi avuga ati imbogamizi nagize cyane si ubushobozi kuko natangije ayo narinarizigamye agera ku bihumbi Magana atatu mirongo irindwi na bitanu y’u Rwanda (375000 Frw), ahubwo nagize imbogamizi yo guhindura imyumvire y’abadamu tuzakorana kuko bavugaga ko ngiye kubarya dore ko bakekaga ko ari imfashanyo za leta ariko nakomeje kubasobanurira bagenda babyumva.

Umubyeyi Laetitia akomeza avuga ko yashyizeho na gahunda y’urubohero ituma abo bategarugori bakomeza kuganira ku bintu bitandukanye.Yagize ati Si ibyo gusa kuko nyuma y’ubworozi hari ibindi bikorwa nkora ubu nashyizeho gahunda nise urubohero aho abo badamu nagiye mbashyira mu matsinda nkurikije aho batuye. Ubu nko mu mezi asaga atanu tumaze dukora, buri kwezi mbaha icyo bari bukoreho baganira bakajya bagikorerana . Dore nkubu nagize ukwezi k’ubworozi, ukwezi kw’isuku , ukwezi kw’imirire ndetse ubu turi mu kwezi k’umuco bakabikora mu gihe kngana ni saha n’imugoroba.

Uyu rwiyemezamirimo ukiri muto ufite gahunda yo gufasha benshi mu karere atuyemo yagiriye inama urubyiruko n’abandi bategarugori dore ko we asanga ubushobozi bwo kwihangira imirimo babwifitemo. Yagize ati inama nagira abari n’ abategarugori n’urubyiruko badashaka kwihangira imirimo, birumvikana akazi karabuze ariko muby’ukuri akazi kari muri twebwe. Urugero naguha urumva bariya badamu iyo nzakubaha ingurube nundi wese yaza akazibaha ariko njyewe nabashyize mu matsinda aho bazajya bahurira nanjye kubabona bikanyorohera ndetse mfata gahunda yo kuboroza.

Kuva Ukuboza 2016 mu gihe gito amaze akora ageze ku rwego rushimishije aho yatangiranye ingurube 10 ariko kuri ubu afite ingurube 40 ziri mu baturage n’izindi 9 yororera aho atuye.
Umubyeyi Aime Laetitia ,wafashijwe na DOT Rwanda kunoza uwo mushinga we no guterwa inkunga, asanzwe akora akazi k’ubwarimu aho atanga amahugurwa mu kigo cy’imyuga cya WDA dore ko yize Electrical Engineering I Kampala.


Umubyeyi yabaye yegukanye igihembo ku rwego rw’Akarere


Ibikorwa byo mu rubohero

Share

Ibitekerezo (1)

  1. uwihanganye Samuel 3 Gicurasi, 10:11

    Urubyiruko rwifitemo Imbaraga zahindura imibereho yabenshi. twese dufatire urugero rwiza kuri uyu rwiyemezamirimo ukiri muto. kd umutima yagize wo gufasha abatishoboye imana izakomeze imuhe imigisha.

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza