Top News

Kigali:Umunya-Bénin Damien Mouzoun yakanguriye abakiri bato kwigira no gukora ibyo abandi batabasha gukora

April-30
03:17 AM 2017

Umunya-Bénin Damien Mouzoun ufite myaka 26 amaze kuzengurunka ibihugu 40 atanga ibiganiro cyane cyane k’urubyiruko aho arukangurira kwigira no gukora cyane bakiri bato.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2017 ubwo yaganiraga n’abanyeshuli ba Lycée de Kigali yabasabye kubyaza umusaruro ubumenyi bwabo no kugira icyerekezo hakiri kare kuva ku myaka 3 kugera ku 10 mu guhashya ibigeragezo.

Yagize ati “ Niba ufite ababyeyi baguha amafaranga ntuyakineho ngo utekereze ko ari ko bazahora bayaguha. Ni ahawe kudapfusha ubusa ayo mahirwe baguha ukareba ku buzima bwa nyuma y’ishuri.”

Damien Mouzzoun yakomeje aganirira IGIHE avugako kandi ko bakwiye kumenya ko amahirwe bafite uyu munsi batazayahorana, abakangurira kutayapfusha ubusa batangira kwiha inshingano bakiri bato.

Yagize ati “Mukwiye kubaho nk’aho nta babyeyi mufite nubwo mubafite. Mutekereze kandi mukore nk’aho mudafite abazabitaho mu gihe kiri imbere. Gutangira kwiha inshingano ukiri muto ni urufunguzo rwo kugera ku ntsinzi.”

Damien Mouzoun warangije amashuri yisumbuye afite imyaka 15, ubu afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ku myaka 26.

Damien yashinze ikigo cyitwa AYINA THINK TANK abereye umuyobozi gifite amashami i Kigali mu Rwanda, Ghana no mu Birwa bya Maurice gitanga serivisi zifasha urubyiruko kwiteza imbere no kubyaza inzozi zarwo ibikorwa bifatika.

Damien Mouzoun yakanguriye aba banyeshuri kwita ku masomo n’indangagaciro bahabwa. Yagize ati buri wese akamenya icyo abasha gukora abandi batabasha cyangwa icyo abandi babasha gukora we atabasha ngo abone aho yongera imbaraga.

Damien yize ibijyanye n’ubuhinzi mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza yaboneye muri Burkina Faso. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri ‘Social Innovation Magagement’ yaboneye muri Kenya. Avuga Igifaransa n’Icyongereza nk’ururimi rwe rwa kabiri yumva neza.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza