Top News

Kigali:Ubwo se uzasanga umukozi wa Leta arya ruswa, ubanze umwandikire umusabe ibisobanuro- Madamu Ingabire Immaculee

June-01
03:15 AM 2017

Madamu Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi mukuru wa Transparency Rwanda yavuze ko umukozi wa Leta ahabwa ububasha bwinshi mu kazi ku buryo kumukurikirana igihe yariye cyangwa akekwaho ruswa bigoranye.

Mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi 2017, kuri uyu wa 30 Gicurasi 2017; Polisi y’iguhugu ku bufatanye n’inzego zitandukanye, habaye ibiganiro byibanze ahanini ku kibazo cya ruswa. Iyi nama hari higanjemo urubyiruko rwaturutse mu bigo bitandukanye ndetse n’abamotari aho rwagize ijambo.


Madamu Ingabire Marie Immacule/Umuyobozi mukuru wa Transparency Rwanda

Ingabire yavuze ko usanga iyo hari umukozi wa Leta uketsweho ruswa bigoranye kumukurikirana kuko bisaba kubanza kumwandikira cyangwa se kumuhagarika, hakaba ubwo iyo nzira yose itumye hari ibimenyetso bisibangana.

Yagize ati: “Ikintu cyitwa umukozi wa Leta muri iki gihugu giteye ubwoba, ntabwo akorwaho. Uramwirukanye uraza kubanza kwishyura amafaranga kubera ko ntiwabanje kumuhagarika, ntiwabanje kumwandikira. Ubwo se uzasanga umuntu arya ruswa, ubanze umwandikire umusabe ibisobanuro, umuhagarike nyuma y’aho umugarure mu kazi ngo niyongera kuyirya ukamufata ni bwo uzamwirukana?”

Kurwanya ruswa ni inshingano ya buri muturage wese ukunda u Rwanda kandi wifuza ko igihugu cye cyatera imbere.

Amafoto: T.Kisambira

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza