Top News

Kigali: Ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bugenda bugabanuka hanatangwa ibihumbi by’udukingirizo

June-27
02:45 AM 2017

Ku cyumweru tariki ya 25 Kamena habaye igikorwa cyo gusoza ku mugaragaro imurikagurisha made in Rwanda Expo yaberaga mu mujyi wa Kigali rwagati hazwi nka Car Free Zone umuhanda wagenewe abanyamaguru.

Mukantabana umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’ akarere ka Nyarugenge yatangajeko asanga harabayeho kugabanya ingufu mu kurwanya Virusi itera SIDA akaba ari nayo ntandaro yo kwiyongera k’ubwandu.
Yagize ati”abantu babonye haje ibindi birwara bikomeye basa nkaho baparitse ikibazo cya V I H noneho ugasanga n’abafatanyabikorwa babaye bake mbere wasangaga ari benshi, ikindi hariho abantu b’urubyiruko usanga ntacyo bibabwiye.”

AHF Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge nayo yashoje kumugaragaro ibikorwa yakoreraga muri iri murikagurisha ubwo yarimaze iminsi itandatu muri iki gikorwa cyo gupima virusi itera SIDA kubushake.


Hakizimana Etiene/AHF Rwanda yashyikirijwe igikombe nk’umufatanyabikorwa wafashije benshi mu kwipimisha ubwa bushya

Hakizimana Etiene umuyobozi ushizwe ibikorwa byo kurwanya SIDA muri AHF Rwanda yasobanuye ibikorwa byo kwirinda no kwipimisha Virusi itera SIDA kubushake byagejejweho abaturage bitabiriye imurikagurisha .

Hakizimana yavuze ati”igikorwa kirangajwe imbere nicyo gupima Virusi itera SIDA mu gihugu hose, tubinyujie mu nzego zitandukanye cyangwa se no mu bikorwa bitandukanye harimo gukwirakwiza udukingirizo mu gihugu hose k’ubuntu, gufasha abagaragaweho ubwandu bwa virusi itera SIDA no kubona imiti kuburyo buboroheye.”

Akomeza avugako mu imurikabikorwa basuzumye abantu benshi bagasanga muribo ari bake baranduye Virusi itera SIDA Yagize ati” Twapimye abantu 658 muri iri muri iri murikagurisha aho twasanze 8 gusa aribo bagaragaweho Virusi itera SIDA ariko nabo twabashyikirije ibigo nderabuzima bizajya bibafasha kubona imiti kuburyo biboroheye.”
Abaturage bo mu karere ka Nyarugenge bafite imbogamizi zuko iri murikabikorwa barihaye igihe gito bakaba basaba akarere ko bakongera igihe.


Mutsinzi Antoine

Mutsinzi Antoine Perezida wa njyanama y’akarere ka Nyarugenge yagize ati”turabizezako rwose iki kifuzo mwasabye kizubahirizwa igihe kikongerwa ndetse n’amatariki akongerwa kugirango haboneke n’abantu benshi, ubwo rero ryatsinda ribitegura turasabako bwazategurwa neza bigahuzwa n’amatariki nkuko mwabyifuje.”

AHF yatanze inkunga z’udukingirizo ibihumbi mirongo itanu na bine (54000) kandi idutanga ku buntu ari nako bakomeza gutanga inama zubaka abantu batuye mu Rwanda hagamijwe kwirinda ubwandu bushya bya Virusi itera SIDA.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza