Top News

Kigali: Minisitiri w’urubyiruko Mbabazi yasinyanye imihigo n’ibigo by’urubyiruko hahembwa n’ibigo byitwaye neza (Amafoto)

October-22
15:48 PM 2017

Kuwa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira i Kigali, habereye igikorwa cyo kugaragaza uko uturere twesheje imihigo ya 2016-2017 y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, nyuma uturere dushyira umukono ku mihigo mishya y’umwaka wa 2017-2018.

Ni igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko MBABAZI Rosemary, abanyamabanga bahoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu INGABIRE Assoumpta, ndetse no muri Minisiteri y’Urubyiruko BIGENIMANA Emmanuel, Abayobozi bunjirije bashinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu turere twose, komite y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu n’Abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku karere, ndetse n’abashinzwe ibikorwa mu bigo by’urubyiruko bikorera mu gihugu.

Mu ijambo rye, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko Uwabyirigira Clarisse yavuze ko ashimira umukuru w’igihugu wemeye ko urubyiruko rukomeza kwiyobora hashyirwaho Minisiteri arushinzwe ku buryo bw’umwihariko, kandi ko bazakomeza gukorana ubushake n’umurava kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo ku bibazo urubyiruko rufite.

Imihigo y’Urubyiruko iba mu byiciro bitatu aribyo ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza.

Mu kugaragaza uko uturere twesheje imihigo y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ya 2016-2017, Akarere ka Kamonyi kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 89.29 %, ku mwanya wa kabiri haza Ngoma n’amanota 88.46 % , Nyamasheke ku mwanya wa gatatu n’amanota 86.56 %.

Muri rusange, imihigo y’ubukungu yeshejwe kuri 72.92 %; Imibereho myiza 78.84 % naho imiyoborere myiza igira 75.74%.

Mu kwesa imihigo kandi, buri karere kagiye gahabwa amanota y’uburyo gatanga raporo aho muri rusange gutanga raporo byagize 56 %.

Nkuko byagaragajwe kandi impuzangengo y’uturere twose ni amanota 73.84%.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko mu karere ka kamonyi kabaye aka mbere Bwana Kamanzi Ernest avuga ko ashimira ubuyobozi bw’akarere ku bufatanye bagira mu kwesa iyi mihigo kandi agashimangira ko ubu bufatanye bazabukomeza.

Ati: “ubufatanye ni ishingiro ryo kugera kuri byinshi, ndashimira ubufatanye ngirana n’abayobozi b’akarere ndetse na komite yose y’urubyiruko.”

Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yagarutse cyane ku ruhare rw’uturere mu gufasha urubyiruko, maze agirana ikiganiro kirambuye n’abayobozi bunjirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Mbabazi asaba Abayobozi b’Uturere gushyira mu nshingano ibikorwa by’urubyiruko hashingiye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye baboneka muri buri karere.

Ati: Igihugu cyacu kirihuta mu iterambere, iyo wihuta ugira n’ibishaka kukuzitira bitandukanye, ndashaka ko dufatanya kurushaho dufashe urubyiruko gutera imbere, guhindura imikorere, kuva mu biyobyabwenge,…”

Binyuze mu bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere, mu bahagarariye urubyiruko mu turere ndetse n’ibigo by’urubyiruko hirya no hino mu gihugu, hari byinshi bishobora gukemuka bitagoranye, aha MBABAZI yagarutse ku mikoreshereze myiza y’impano mu rubyiruko binyuze mu bigo byabo ati: Urubyiruko rwinshi rufite impano zitandukanye, dushobora gukoreshwa neza zikarufasha kwiteza imbere mu buryo bufatika, mwegere abafatanyabikorwa, abafatanyabikorwa dufite hano bari no mu turere twanyu,….”

Muri iyi nama kandi herekanywe n’uko ibigo by’urubyiruko byarushanyijwe mu kwesa imihigo aho ku mwanya wa mbere haje ikigo cy’urubyiruko cya Ruhango n’amanota 91.59% ku mwanya ka kabiri ikigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara n’amanota 88.16% naho kuwa gatatu haza Gisagara n’amanota.86.3%

Iki gikorwa kikaba cyashojwe no gusinya imihigo ya 2017-2018 hagati ya Minisitiri, ubuyobozi bw’Akarere, abahuzabikorwa ba NYC, abahuzabikorwa b’ibigo by’urubyiruko.

Uturere dutatu twa mbere n’ibigo by’urubyiruko bitatu bya mbere byahawe ibikombe ndetse na mudasobwa zo gukoresha.


Barebeye hamwe n’ibindi bikorwa biri kuba ndetse n’ibi hafi kuba nka CYRWA iri gukorwa k’ubufatanye na Imbuto Foundation , Itorero Urunana rw’Urungano riri gutegurwa, Gahunda y’Inkera y’Imihigo, ukwezi kw’urubyiruko


Bwana Kamanzi Ernest, umuhuzabikorwa wa NYC Kamonyi arashyikirizwa igikombe na Laptop na Minisitiri Mbabazi (wo Hagati) ku ruhande hari visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka Karere


Nyuma yo kubaha impanuro, Minisitiri Mbabazi Rosemary yasinyanye imihigo y’uyu mwaka nabo


Umuhuzabikorwa wa NYC Ngoma na Visi meya barahabwa ibihembo na Ingabire Assoumpta, umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu


Minisitiri w’Urubyiruko MBABAZI Rosemary asaba gukorana n’abafatanyabikorwa mu guhangana n’ibibazo by’urubyiruko birimo ubushomeri, ibiyobyabwenge n’ibindi


Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NYC MWESIGWA Robert agaragaza ibijyenderwaho mu gutanga amanota mu mihigo


Ba Visi meya bashinzwe imibereho myiza y’Abaturage barasabwa kujya bafasha urubyiruko


Minisitiri Mbabazi ashimira ibigo by’urubyiruko byitwaye neza.

Uko Uturere twakurikiranye mu twesa imihigo y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ya 2016-2017

No AKARERE AMANOTA/100
1 KAMONYI 89.29
2 NGOMA 88.46
3 NYAMASHEKE 86.56
4 RUSIZI 86.44
5 GISAGARA 82.46
6 HUYE 82.19
7 GATSIBO 81.74
8 KICUKIRO 80.93
9 RUHANGO 79.71
10 NYARUGENGE 78.37
11 GANKEKE 78.18
12 NYAMAGABE 77.93
13 RUBAVU 74.29
14 KIREHE 74.26
15 NGORORERO 73.88
16 BURERA 73.84
17 RWAMAGANA 73.44
18 NYARUGURU 71.67
19 BUGESERA 71.52
20 NYAGATARE 70.37
21 RULINDO 69.44
22 MUHANGA 67.32
23 GASABO 66.40
24 MUSANZE 66.25
25 GICUMBI 64.65
26 KAYONZA 63.59
27 KARONGI 62.09
28 NYABIHU 61.64
29 RUTSIRO 60.32
30 NYANZA 57.84
Impuzandengo (Overall %) 73.84

Uko ibigo by’urubyiruko bikurikirana mu kwesa imihigo ya 2016-2017

YEGO CENTRE TOTAL/100
1 Ruhango 91.59
2 Kimisagara 88.16
3 Gisagara 86.30
4 Gakenke 85.37
5 Rusizi 84.60
6 Huye 83.90
7 Nyamagabe 79.04
8 Kabuga 78.81
9 Bugesera 73.11
10 Rulindo 72.71
11 Kayonza 71.78

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza