Top News

Kigali: Amatsinda 8 y’urubyiruko azahatanira miliyoni y’amanyarwanda mu irushanwa ryo kubyina (Amafoto na Video)

February-05
04:20 AM 2018

Murenzi Emarito, umuhuzabikorwa w’igikorwa cyo gushaka no guteza imbere impano zo kubyina AHF Rwanda National Street Dance Competition 2018 avuga ko amatsinda y’urubyiruko mu ntara zitandukanye z’igihugu akurura abantu benshi, binatuma ubutumwa bugamije kubaka urubyiruko burushaho gutangwa kandi nayo akazunguka amafaranga.

Aya marushanwa yo kubyina mu kujonjora amatsinda arusha ayandi kubyina yahurije hamwe amatsinda 64 yatangiriye mu karere ka Kayonza asorezwa i Kigali aho habonetse amasinda yose hamwe 8 azajya kuri final i Rubavu aho ubwitabire bwabaye bwinshi bwinshi .

Murenzi avuga ko muri buri ntara hagiye hiyandikisha nibura amatsinda 15 hamwe akanarenga, ariko atujuje ibisabwa agasezererwa, gusa ngo nibura amatsinda umunani yarahatanaga muri buri ntara hagatsinda rimwe uretse mu mujyi wa Kigali hagomba kuva abiri.

Murenzi aganira na Yeejo.rw yagize ati “mu ntara aho twagiye nta hantu twigeze tubona amatsinda ari munsi y’umunani. Abantu bakunda kuvuga ngo ni mu cyaro ariko ubona ko abantu bitabira cyane.”

Uyu muyobozi avuga ko nubwo babitegura bari bagamije kongera kubyutsa impano yo kubyina no gutanga ubutumwa bufasha kubaka urubyiruko, harimo n’inyungu mu mafaranga ku batsinda.

Ati “itsinda rizatsinda rizahabwa miliyoni y’amanyarwanda, irya kabiri rihabwe ibihumbi 300frw, irya gatatu rihabwe ibihumbi 200, n’andi matsinda yose yageze mu cyiciro cya nyuma ahabwe ibihumbi 100frw.”

Yunzemo ati “turashaka kugira ngo aba babyinnyi bumve ko ibintu byose bishoboka kandi bashobora kugira icyo bakora. Aho ngaho rero twumva ko bya bihumbi 100frw ubahaye bashobora kugenda bakagura impuzankano [uniforme], bakaguramo radio kugira ngo bakomeze umwuga.”

Uyu muyobozi avuga ko iki gikorwa kizaba ngarukamwaka aho bazakomeza guteza imbere impano z’urubyiruko banarufasha kuzibyaza inyungu.

Ibi bikorwa by’amarushanwa yo kubyina binatangirwamo ubutumwa bwo kwirinda SIDA butangwa na AHF Rwanda, ndetse aho byabereye byagiye byitabirwa n’ububyiruko rusaga ibihumbi 2000, ababitegura bakavuga ko nibura abantu basaga ibihumbi 10 bamaze kubyitabira.

Amatsinda yatsinze hanimo YCEG Crew y’i Kayonza I Burasirazuba , Hope Dance Crew ituruka Rubavu i Burengerazuba,The Master’s Dance Crew ituruka Musanze mu majyaruguru , Wasafi Dance Crew ikomoka Huye mu Majyepfo, KTY ya Kimisaga na The Finest hakiyongeraho na Snipers ndetse na The Monster.

Byatangiye tariki 13 Mutarama 2018 bahereye I Kayonza mu ntara y’Uburasirazuba, icyiciro cya nyuma kikazaba tariki 17 Gashyantare ari nabwo itsinda rya mbere rizamenyekana rikegukana Miliyoni y’amanyarwanda, iya kabiri ikabone ibihumbi 300 naho iya gatatu ikabona ibihumbi 200.


Musanze hatsinze The Master’s Dance Crew


Kayonza hatsinze YCEG Crew


Huye hatsinze Wasafi Dance Crew


KTY abana ba Kimisagara batsindiye mu rugo Kimisagara Maison des Jeunes Kimisagara


Itsinda The Finest ryongerewemo ku Kimisagara nyuma yo kubona umwana wa kabiri


Itsinda The Monster ryatsindiye kuri Club Rafiki riba irya Kabiri

Itsinda Snipers Crew ryabaye irya mbere kuri club rafiki mu majonjora ya AHF Rwanda National Street Competition

Irebere Video uko byagenze mu majonjora atandukanye mu gihugu hose

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza