Top News

Jenoside ntizongere kubaho ukundi: Yvonne Chaka Chaka /Yeejo.rw (Video)

May-05
16:29 PM 2017

Umuririmbyi kabuhariwe akaba n’ikirangirire Yvonne Chaka Chaka ukomoka muri Afurika y’Epfo wari witabiriye inama y’ubutegetsi y’umuryango Global Fund kuva taliki 3 kugeza taliki 4 Gicurasi asanga abantu bagakwiye kuba bamwe ndetse na Jenoside ntikagaragare ahandi ku isi ahubwo amahoro akaba ariyo asaga kuri bose.

Aganira n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw yagize ati U Rwanda ndabakunda cyane .U rwanda ruri mu bihugu byiza muri afurika. Igihe Afurika y’epfo yabonaga ubwigenge mu 1994, nibwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe abatutsi. Reka Jenoside ntizongere kuba ukundi kuko twese turi umwe turi bamwe .kuri njye amahoro asage kuri bose.

Yvonne Chaka Chaka yitabiriye umunsi wa mbere w’iyi nama taliki ya 3 Gicurasi 2017 ariko ahita asubirayo kubera ibindi bikorwa yari afite.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza