Top News

Iyo u Rwanda urukoreye ruragukamira, iyo ushatse kurukama utarukoreye rurakwica-Bamporiki

January-12
04:21 AM 2018

Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu (NIC) Bamporiki Edouar avuga ko ukorera igihugu abibonamo inyungu ariko ushatse kugikama atagikoreye aho kunguka abihomberamo.

Ibi yabitangaje ubwo hasozwaga itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri 6 yisumbuye bahawe izina ry’Impamyabigwi icyiciro cya 6.

Umuyobozi wa NIC Bamporiki Edouard yatagangaje ko ushatse gukama igihugu atagikorera kimwica.

Yagize ati “Iyo u Rwanda urukoreye ruragukamira, iyo ushatse kurukama utarukoreye rurakwica”

Bamporiki yanagarutse ku bagifite imyumvire mibi, avuga ko n’iyo yaba umwe yakoreka igihugu, bityo ko badakwiriye kubagaragaramo.

Ati “Umuntu umwe atekereje nabi byakoreka Igihugu nkuko umwe atekereje neza byarokora Igihugu ndabasaba gutekereza neza.

Uru rubyiruko ruvuga ko rwatojwe indangagaciro na kirazira kandi biteguye gusigasira ibyagezweho.
kuwa 6 Mutarama 2017, Bamporiki yatangaje ko ari bwo itorero ritangira kuri site 115, rikazamara icyumweru kimwe gusa, ndetse ko rishobora kuzavaho burundu mu myaka iri imbere.


Uru rubyiruko ni urwo mu karere ka Gasabo ubwo hasozwaga itorero

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza