Top News

Itegeko rigenga gukuramo inda mu Rwanda ribangamiye cyane abari n’abategarugori batishoboye: Dr Kagaba Aflodis

October-31
17:51 PM 2016

Ibi umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri Leta uharanira ubuzima buzira umuze, HDI(Health Development Initiatives) Dr. Kagaba Aflodis yabitangaje mukiganiro uyu muryango wagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 31 Ukwakira, aho yagarutse kumasezerano u Rwanda rwasinye nyamara mukuyubahiriza rwo ngo rugashyiramo impinduka ndetse n’amabwiriza akakaye.

Uyu muyobozi ndetse n’abandi batanze ibiganiro bitandukanye, bavuze ko amasezerano y’i Maputo agenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umugore w’umunyafurika cyane cyane mungingo yayo ya 11 yemerera abari n’abategarugori gukuramo inda igihe bibaye ngombwa, asobanutse cyane kandi aha uburenganzira busesuye abaforomo n’abandi bose babifitiye ububasha mugufasha abagore ndetse n’abakobwa batandukanye muri icyo gikorwa.

Nyamara ngo Leta y’u Rwanda yahinduye iri tegeko aho kuryubahiriza nk’uko yarishyizeho umukono. Ati: “Ingingo ya 116 y’amategeko ahana mu Rwanda, ivuga ko icyemezocyemerera umuntu gukuramo inda gitangwa n’urukiko, kandi abaganga bafite impamyabumenyi ya Kaminuza mu ishami ry’ikiganga nibo bonyine bemerewe uburenganzira bwo gufasha abagore n’abakobwa muri icyo gikorwa cyo gukuramo inda.” Yakomeje avuga ko iryo tegeko ribangamira abari n’abategarugori batishoboye, kandi ko ngo kwimana uburenganzira atari umuti nyawo ahubwo byongera umubare w’abazikuramo banyuze muburyo bwa magendunyuma bikaza kubyara ingaruka.

Ati” Usanga abafatwa bakanafungwa ari babandi baciriritse bigiraho ingaruka zikagaragara, nyamara abifashije babikoreye mubipangu byaba ngombwa bagatumizaho n’abaganga mungo zabo usanga ntawe ubamebya ugasanga ababirenganiyemo nib abandi bo hasi, bo mu byaro batishoboye.”

Dr. Aflodis Kagaba, avuga ko ubuke bw’abaganga bugira uruhare runini cyane mukutubahirizwa kw’itegeko kandi ko kwanga umwanya n’amagarama ashobora gutangwa mu nkiko nabyo bituma iryo tegeko ritubahirizwa ahubwo umubare w’abenshi ugakuramo inda muburyo butemewe n’amategeko.

Ati “Mu Rwanda habarurwaga abaganga bagera kuri714 bonyine mu mwaka wa 2014 bingana n’umuganga umwe agomba kuvura abantu barenga ibihumbi 16, aba baganga ntibahagije n’agato mu gufasha abantu bose bafite icyo kibazo cyane cyane mu bice by’icyaro aho abaganga badakunze kugera neza, icyo twe nka DHI dusaba ni uko amategeko ya Maputo aharanira uburenganzira bw’Abanyafurikakazi yakurikizwa mu Rwanda nkuko yanditse ku rwego rwa Afurika.

Ubushakashatsi buvuga ko amafaranga agera kuri miliyoni 1.9 z’Amadorali y’ Abanyamerikaangana na 10%by’ingengo y’imari ishyirwa mu buzima bw’imyororokere, zitangwa buri mwaka kubagore n’abakobwa bahuye n’ingaruka zo gukuramo inda hakoreshejwe uburyo bwa magendu.

Gusa ibi biraba mugihe itegeko rigenga imikuriremo y’inda mu Rwanda, riha uburenganzira abagore n’abakobwa bafashwe kungufu, cyangwa se batewe inda n’abo bafitanye isano rya hafi kugeza nibura kugisekuruza cya kabiri, cyangwa se uwo inda ifiteho ingaruka zaba iz’umubiri cyangwa se izo mumutwe.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza