Top News

Israel MBONYI uririmba indirimbo z’Imana ni muntu ki?

August-25
18:45 PM 2016

Israel MBONYI ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana wakunzwe cyane aririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Amazina nyakuri ya Israel Mbonyi ni Israel Mbonyicyambu, ni umuhanzi w’Umunyarwanda uririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) akaba yaramamaye mu Rwanda kubera indirimbo ze yoherezaga mu Rwanda zigakundwa mu nsengero zitandukanye, ariko muri cyoyigaga mu Buhinde.

Mbonyi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuwa 20 Gicurasi 1992. Yabyawe na Bizimana Shushe Jean Claude na Murorunkwere Dorcas akaba ari umwana wa gatatu mu muryango w’abana barindwi:abahungu 3 n’abakobwa 4.
Amashuri abanza yayize kuri EP Kabusunzu ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, ayisumbuye (icyiciro rusange) ayiga kuri ESN i Nyanza, icyiciro cyisumbuye agikomereza muri Ecole d’arts ku Nyundo mu ishami ry’Imibare,Ubutabire n’Ubugenge (Math ,Chemistry and Physics).

Uyu musore w’imyaka 23 amashuri ya Kaminuza yayakomereje muri “Annamalai University” mu Buhinde mu ishami ry’ibijyanye n’imiti akaba afite cyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors Degree in Pharmacy). Israel Mbonyicyambu akaba abana n’umuryango we mu Murenge wa Kimironko /Umujyi wa Kigali.

Mbonyi yavukiye mu muryango ukijijwe akura ari umwana wo mu itorero. Yatangiye kwiga gucuranga Piano akiri mu mashuri abanza mu mwaka wa gatatu w’amashuri. Ni umukirisito wo mu itorero rya Restoration Church mu Rwanda akaba asengera i Masoro.

Yatangiye gutinyuka kuririmba ku giti cye ubwo yigaga mu Buhinde ariho yaje gusohora na alubumu ye yambere yitwa “Number one” igihe yigaga mu Buhinde taliki ya 22 Werugwe 2014.

Ni umuhanzi wegukanye ibihembo bitandukanye harimo :Gospel festival Award yaherewe mu Buhinde na Groove Award yo mu Rwanda.
Ubusanzwe Mbonyi asengera mu Itorero rya Evangelical Restoration Church kwa Apotre Masasu, akaba ariko yari amaze igihe asengera mu rusengero rwa Lords Light Fellowship (LLF) mu Buhinde, aho yari amaze imyaka ine.

Mbonyi atangaza ko yisanze aririmba akaba akomeje gukora ibikorwa bye byo kuvuga ubutumwa abinyujije mu mpano ye kandi akaba atazigera abireka Kuri ubu Israel Mbonyi akaba yarashyize hanze Alubumu ye ya mbere yise “Number One” Ifite indirimbo 8, zirimo nka “Ku migezi, Nzi ibyo nibwira kubagirira, Ku musaraba n’izindi.

Share

Ibitekerezo (1)

  1. 28 Ukwakira, 07:06

    Nukur Imana Imuje Imbere Natw Iburundi Turahezagirwa Ku Ndirimbo Ziwee!

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza