Top News

Inama ku rubyiruko rurangiza amashuri ya Kaminuza kugirango babone akazi karambye

September-14
14:47 PM 2017

Inama ku rubyiruko rurangiza amashuri: Ubu abakoresha ntibifuza ibyo wize mu ishuri gusa, bifuza ko ubafasha guhaza ibyifuzo by’abakiriya babo n’ubushobozi bwawe mu guhanga udushya.

Ibi Dr Alphonse umwarimu w’imibare muri Kaminuza nkuru y’Urwanda akaba yarabitangarije The newtimes mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya kane muri kaminuza nkuru y’u Rwanda muri uyu mwaka ubwo abanyeshuri 8,366 barangizaga ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu minsi ishize.

Akaba kandi yarabitangaje ubwo yahamagariraga abanyeshuri ariko anabibutsa ko n’ubwo barangije kaminuza bose batazabona akazi bifuza mu bigo runaka ahubwo ko bakwiye kurushaho kwihatira kwishakamo ibisubizo birambye kandi bibabereye aho yabibukije ko n’ubwo bimeze bityo iyo abenshi bageze hanze ubuzima n’inzozi bihinduka bagasigara bibaza amaherezo yabwo.

Dr Alphonse we siko abibona kuko yemeza ko hamwe n’iterambere ry’ikoranabuhanga muri iyi minsi, buri wese mu barangiza kaminuza agomba kurenza amaso ibigaragara agahirimbanira guhanga udushya tuzamufasha kubona akazi kamuzanira amafaranga yo kubaho muri ubu buzima. Dr Alphonse yagize ati: "Ibigo byinshi iyo biri gutanga akazi, biba byifuza umukozi uzabifasha guhanga udushya twinshi, utekereza cyane, kuko uku ariko ibigo byinshi bibasha kwigobotora mu ngorane bihura nabyo ku isoko ry’ubucuruzi."

Yongeyeho kandi ko bene ubu bumenyi budatangirwa mu ishuri gusa ko ahubwo buri wese afite uruhare rwo kubushakisha ahariho hose haba kuri internet no mu gukora imirimo y’ubukorerabushake mu bigo bitandukanye.

Kugira inyota yo gukora ibyo bize gusa, kumva ko kuva barangije amashuri bazahita babona akazi bifuza mu bigo bikomeye, kwimuka iwabo bagahita batangira ubuzima bwo kwikodeshereza muri guetto, ni bimwe mu bikunda kuranga urubyiruko rw’abanyeshuri benshi bari kurangiza kaminuza muri iyi minsi ariko ngo si byiza mu gihe utarabona ibyo ukora biguha umutekano w’amafranga ahagije.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza