Top News

Impanuro n’inama bimwe mu byavuye mu Itorero ry’Urunana rw’Urungano Icyiciro cya kabiri

December-17
01:59 AM 2017

Itorero ry’Urunana rw’Urungano INKOMEZAMIHIGO, icyiciro cya kabiri, ryamaze iminsi icumi ribera mu cyigo cya CTC Gabiro mu karere ka Gatsibo ryashojwe ku mugoroba wo ku wa 15 Ukuboza 2017 mu gitaramo cy’imihigo y’Urunana rw’Urungano cyari cyitabiriwe na Minisitiri MBABAZI Rosemary w’urubyiruko na Jeanne d’Arc de Bonneur ushinzwe gucyura Abantu no kurwanya Ibiza.

Minisitiri w’Urubyiruko MBABAZI Rosemary asabye urubyiruko rw’u Rwanda kwirinda kuba ba “Ntibindeba”, kandi bakaba ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya ruzira amacakubiri.
Aganiriza uru rubyiruko yagize ati:” Icyo mufite nicyo muzaha abo musanze, tubizeyemo izo ndangagaciro kandi aho mujya hose muzazigaragaze, Izo ndangagaciro mubonera mu itorero ni nazo muzatoza abazabakomokaho ‘Abana banyu’ n’abandi bose bazabaho nyuma yanyu.”

Yabasabye gukora cyane kugira ngo basige umurage bazajya bibukirwaho.
Itorero urunana rw’urungano ryitabiriwe n’urubyiruko 589 harimo abagera kuri 333 b’Abahungu na 256 b’Abakobwa babarirwa mu Rwanda ndetse na 94 bo mu bihugu byo hanze bigera kuri 16 hirya no hino ku Isi.

Uwavuze mu izina ry’abatojwe NDAYISHIMIYE Ernest yavuze ko amasomo bakuye mu Itorero bagiye kuyakoresha bahindura U Rwanda, baruganisha aheza.
Ati “Igihugu cyacu gikeneye imbaraga nyinshi, hari ibikorwa gikeneyemo urubyiruko. Urebye ibirenga 90 % bisaba urubyiruko n’imbaraga zarwo. Tugomba gufata iya mbere kuko twamaze kubona ko guhomba kwa mbere ari ukubura amaboko y’urubyiruko, gukomera kwa mbere ni ukugira amaboko y’urubyiruko.”

Irakoze Ladouce umwe mu batojwe, we yemeza ko bize indangagaciro kandi bakaba bavuye no muri iri torero bakize n’ibikomere by’amateka. Ati “Harimo urubyiruko rwinshi rutarakira ibikomere ariko iyo ugeze mu Itorero uhura na bagenzi bawe bakaguha amateka , bakaguha ibyo banyuzemo bikagufasha kwiga ukanakira igikomere ufite.Tugomba kwishyiramo ko ari twe banyarwanda b’ejo hazaza, dukorere igihugu tubikunze kandi twumva ko ari ibyacu.”

Gihana Mike, umwe mu rubyiruko rwaturutse muri Diaspora akaba atuye mu gihugu cya Uganda avuga ko nyuma yo gutozwa yiteguye kujya kuvuga ibyiza by’u Rwanda kuko muri iki gihugu abamo haba abantu benshi bagifite imyumvire mibi ku Rwanda.
Yagize ati:” Muri iki gihugu hari abantu biganjemo abakuze bagifite imyumvire mibi ishingiye bwoko, kandi bakabyigisha n’abana batoya babo.”

Yongeraho ko ‘aho bazatangirira ari mu rungano rwumva igihugu uko cyitari bitewe n’ababyeyi babi babigisha iby’amoko’. Itorero ururnana rw’Urungano rigamije gufasha urubyiruko rw’u Rwanda gusangira amateka mabi rwanyuzemo rukubaka u Rwanda rushya kuko aya mateka mabi nubwo yarugizeho ingaruka mbi nta ruhare
rwayagizemo.

Urubyiruko rwitabiriye itorero ry’Urunana rw’Urungangano ruri mu byiciro bitandukanye
Itorero urunana rw’urungano ryatangiye tariki ya 06 ukuboza risozwa ku wa16 Ukuboza 2017.

Urubyiruko rwitabiriye Itorero ry’urunana rw’Urungano rwitabiriye nanone Inkera y’Imihigo y’Urubyiruko yo ku wa 17 kugeza kuri 19 Ukuboza 2017.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza