Top News

Imitoma y’ubudasa iri mu ibaruwa umukobwa yandikiye Meddy nyuma yo kubura amahirwe yo kumubona imbonankubone (Amafoto na Video)

October-09
16:36 PM 2017

Bamwe mu banyeshuli b’ikigo “Notre Dame de la Providence Karubanda I Huye bagaragarije urukundo umuhanzi bakunda Meddy binyuze mu ibaruwa yuzuye imitoma nyuma yo kudahabwa uruhushya ngo birebere umuhanzi bakunda wataramiye iruhande rw’ikigo I Huye mu bitaramo bya Airtel muzika kuri uyu wa 7 Ukwakira.

Nyuma yo gukurikiranira igitaramo inyuma y’igipangu, Umukobwa witwa Gaju wa Meddy na bagenzi be bahise bafata ibaruwa barayandika maze bayirenze urugo maze ishyikirizwa Meddy arangije igitaramo.
Dore imitoma igaragara muri iyo baruwa.

Kuri Meddy,
Reka Ntangire tukwibwira. Nitwa Gaju Melissa wa Meddy. Ndi kumwe n’incuti zanjye arizo Nicole,Esther,Arlene,Norcella,Arlette,Gisele tukaba twiga mu mwaka wa gatandatu Imibare,Icyongereza n’ibidukikije.

Turi abafana bawe ba mbere ku isi. Ubwo twumvaga uri gusubiramo indirimbo witegura kuririmba twumvishe ijwi ryawe tugirango turarota. Twatunguwe birenze igipimo.
Dukunda indirmbo zawe,uburyo uririmbambo ni ubudasa ntahandi wabisanga.
Ibi wabona bidasanzwe ariko nibyo turagukurikirana ,turakuneka …hhhhh. Ufite impano idasanzwe utabona ahandi .dukunda uburyo wita ku bantu mu gihura bwa mbere nubwo uba utabazi. Ni ukuri uri Umunyarwanda ukunda igihugu cyawe.
Nk’abafana bawe,turagukunda kandi turagusengera.

Dukunda injyana yawe ijwi ryawe nk’uburyo waririmbamo Igisope byaba ari byiza. Ubu turi kwishimira indirimbo yawe Slowly imaze kuba ubukombe.
Turagukunda kandi tutakubeshye pe uri uwambere ukanikurikira Ntawagusimbura.

Meddy yatangaje ko yizera ko azabasha gusura aba banyeshuli nyuma yo gusoma iyi baruwa.

Meddy yeretse itangazamakuru ibaruwa yandikiwe.

Abafana ba Meddy b’abanyeshuli babuze uruhushya bareberamo imbere y’urukuta rw’ikigo.

Kanda hano urebe amafoto yose yaranze igitaramo

Reba Video ya Meddy

Share

Ibitekerezo (1)

  1. muteterijesca 10 Ukwakira, 07:37

    nange mba yuganda ariko mubyukuri nkunda meddy byimazeyo ndetse mbanumva naguruka nkaza aho mwumvishe kari gusa imana izamugirire neza paka last ngewe nkwifurije umugisha kumana gusa

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza