Top News

Ikoranabuhanga riha amahirwe urubyiruko: Perezida Kagame #YouthConnekAfrica 2017

July-22
05:16 AM 2017

Mu nama y’iminsi ibiri Nyafurika y’urubyiruko Youth Connekt Africa 2017, Perezida Paul Kagame yavuze ku hazaza h’urubyiruko n’uburyo rwabyaza umusaruro ikoranabuhanga biri mu byakorohereza urubyiruko kwihangira imirimo ku buryo bwagukiye umugabane wa Afurika n’indi.

Mu ijambo yageneye urubyiruko rugera ku bihumbi 3000 yagize ati Rubyiruko, ahazaza ni ahanyu. Ikoranabuhanga ribaha amahirwe yo kuhagira heza uko mubishaka.”
Ibi Perezida yatangaje bifitanye isano n’urubyiruko rwahembwe muri iyi nama ya Youth Connekt Africa 2017 mu mishinga itanga ikizere mu ikoranabuhanga.

YouthConnekt 2017 yahuje urubyiruko rwaturutse mu bihugu 90 ruganira uburyo bwo kubyaza umusaruro amahirwe uyu mugabane ufite.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yatangaje ko YouthConnekt Africa 2018 na yo izabera mu Rwanda.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza