Top News

Ijambo ryuje ubumwe rya mushiki w’umwami Kigeli V mu itabarizwa rya musaza we

January-16
05:32 AM 2017

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatabarijwe i Mwima ya Nyanza mu birindiro by’aho yimikiwe mu 1959 iruhande rw’ahari umusezero w’Umwami Mutara III Rudahigwa wari mukuru we.

Umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma mu cyubahiro n’abantu benshi basaga ibihumbi bitatu barimo abo mu muryango we, inshuti n’abavandimwe.
Mukabayojo Spéciose Mushiki w’umwami akaba umwana rukumbi usigaye wa Yuhi V Musinga yagejeje ijambo ryuje ubumwe ku mbaga yari yitabiriye gutabariza Umwami.

Ijambo rya mushiki wa Kigeli V Mukabayojo ryasomwe n’umwana we Nzirabatinya Emery.

Ijambo rye rigira riti Duteraniye hano I Mwima gutabariza umugogo wa musaza wanjye. Nzahora mukunda ariko ikinejeje cyane ni uko twaje kumutabariza aho yimiye. Ibi bitwereka yuko u Rwanda rufite ikizere gikomeye cyo gukomeza kuba umuntu umwe
Bavandimwe banyarwanda duteraniye aha ndabasaba nk’umubyeyi kandi munyumve neza Gukomeza umurego w’ubumwe cyane cyane.bishingiye ku gikorwa cy;ubufatanye cyuyu munsi
Amateka yacu azatubera intandaro nk’abanyarwanda ndetse biteye ishema ryo gukora tukagira igihugu kigendera k’ubumwe ubwiyunge n’amajyambere.


Mushiki wa Kigeli V Ndahindurwa (hagati) akikijwe n’abakobwa be

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza