Top News

Ibyo wamenya kuri Madamu Rosemary Mbabazi minisitiri mushya w’urubyiruko

August-31
02:59 AM 2017

Madamu Mbabazi Rosemary yabaye umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga kuva mu kwezi kwa kabiri mu bihumbi bibiri na cumi na kabiri kugeza Mutarama 2017 nyuma akomereza kuri uwo mwanya muri minisititeri y’ubucuruzi n’inganda n’ibikorwa by’umuryango w’afurika y’iburasirazuba guhera Gashyantare 2017.

Taliki ya 30 Kanama ubwo hatangazwaga guverinoma nshya nibwo Madamu Rosemary Mbabazi yagizwe minisitiri w’urubyiruko.

Minisitiri Rosemary Mbabazi afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu burezi yakuye muri kaminuza ya Makerere, akagira kandi MBA impayabushobozi y’icyiciro cyagatatu cya kaminuza mu buyobozi n’ishoramari yakuye mu gihugu cy’Ubwongereza .

Mu mwaka wa 2011, Rosemary yabaye ushinzwe kuyobora (caretaker) muri hoteli Umubano kandi yabaye umuyobozi chairperson wa Soprotel (joint venture company between government of Rwanda and Government of Libya) . Kuva mu mwaka wa bibiri n’icyenda kugeza bibiri na cumi na rimwe yabaye umuyobozi ushinzwe guteza ishoramari mu kigo RDB.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza